Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwakoze amateka rukorana amasezerano n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza. Ayo masezerano azatuma Arsenal yamamaza u Rwanda mu gihe cy’imyaka itatu.
Ayo masezerano yasinywe binyuze mu kigo cya RDB gishinzwe gukurikirana ubucuruzi n’ubukerarugendo kizwi nka “Rwanda Convention Bureau”, nk’uko itangazo Arsenal yasohoye ribivuga.
Ikipe ya Arsenal yambara imipira iriho ijambo “Sura u Rwanda (Visit Rwanda)”, ku buryo bizatuma u Rwanda rukomeza kuza ku isonga mu kuba igihugu gisurwa kurusha uko byari bimeze.
Ayo masezerano yatangijwe ku mugaragaro tariki 22 Gicurasi 2018, ubwo Arsenal yamurikaga umwenda izakinana muri shampiyona ya 2018/2019.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko umupira wa Arsenal ku munsi urebwa n’abantu barenga miliyoni 35, bigatuma Arsenal iba imwe mu makipe akurikiranwa cyane ku isi.
Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yavuze ko ari ibyishimo ku Rwanda gukorana na Arsenal mu kumenyekanisha u Rwanda.
Ati “Turakangurira abantu gusura u Rwanda bakirebera ukuntu ari igihugu kihuta mu iterambere muri Afurika.”
Ellen DeGeneres yakiriwe na Perezida Kagame
Ellen DeGeneres umunyamakuru ukomeye muri Leta zunze Ubumwe za Amerika usanzwe ufite ibikorwa mu Rwanda byo kwita ku ngagi yakiriwe na Perezida Paul Kagame.
Ellen DeGeneres uheruka kuzuza imyaka 60 y’amavuko, yahawe impano n’umugore we Portia de Rossi yo kumushingira ikigo kizajya cyita ku ngagi mu Rwanda kuko byari bisanzwe ari ibintu akunda.
Icyo kigo yahise acyitirira Dian Fossey bitewe n’uko Ellen asanzwe afata Dian Fossey nk’intwari yitangiye ingagi zo mu Rwanda akanahasiga ubuzima.
Tara Stinski, Perezida w’icyo kigo cya Dian Fossey Gorilla yabwiye Kigali Today ko icyo kigo kizatwara miliyari 10 z’Amadolari ya Amerika kandi kikazaba cyuzuye muri Gicurasi 2020.
Mbere y’uko ahura na Perezida Kagame, Ellen DeGeneres yabanje gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ku wa Kabiri tariki 29 Gicurasi 2018.
Yavuze ko urugendo rwe n’umugore we kuri urwo rwibutso ari rwo rukomeye bakoze mu buzima bwabo.
Ubutumwa yanditse mu gitabo bugira buti “Birababaje. Ni iby’agaciro. Uru ni rwo rugendo rukomeye (nakoze) mu buzima bwanjye.”
Icyamamare Ellen DeGeneres yavuze ko u Rwanda n’Abanyarwanda ari ibitangaza abantu bakwiye gusura bakirebera. Kwegerana n’ingagi ngo ni kimwe mu byamushimishije cyane kuko yumvaga bidashoboka.
Ibyo yabonye mu Rwanda yemeza ko birenze uko yabitekerezaga, kuko ahereye ku ngagi, igihugu ubwacyo ndetse n’abagituye ngo yasanze ari igitangaza.
Agira ati “Ntabwo byoroshye gusobanura ibyo nabonye mu Rwanda, ariko uzagira amahirwe namukangurira kurusura akirebera. Igihugu ni cyiza bihebuje, abaturage ni beza bihebuje kandi n’ingagi iyo ugiye kuzisura, uzireba uzegereye n’ubwo nari nzi ko ari amakabyankuru.”
Yabitangarije mu kiganiro cye cyamamaye nka “The Ellen Show” gica kuri televiziyo zitandukanye zo muri Amerika. Bivugwa ko kirebwa n’abantu bagera muri miliyoni 3.9 ku munsi.
Abana 23 b’ingagi bahawe amazina
Ubuyobozi bunyuranye bw’Igihugu n’abatuye Intara y’Amajyaruguru, barishimira uruhare runini Pariki y’ibirunga ikomeje kugira mu iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda by’umwihariko abatuye mu duce twegereye iyo Pariki.
Babivugiye mu muhango wo kwita amazina abana 23 b’ingagi, umuhango wabereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa gatanu tariki ya 7 Nzeri 2018.
Uwo muhango witabiriwe n’Abanyarwanda benshi hamwe n’abanyamahanga bishimiye icyo gikorwa, aho bamwe byabateye kwita abana b’ingagi amazina yabo.
Ingagi 23 zahawe amazina ziganjemo izavutse hagati ya Nyakanga 2017 na Kamena 2018.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard avuga ko kuba ku isi Ingagi zisigaye mu Rwanda no mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda ari ibyagaciro,asaba buri wese gufata neza izo nyamaswa zikomeje kuza ku isonga mu iterambere ry’igihugu.
Pariki y’ibirunga igeze ku rwego rwo kwinjiza Miliyoni zisaga 17 z’amadorari buri mwaka, 92% mu yinjizwa n’iyo Pariki akomoka ku bukerarugendo bushingiye ku gusura ingagi.
Kibeho: Hizihirijwe imyaka 37 ishize umubyeyi Bikiramariya agendereye u Rwanda
Kimwe mu byaranze uwo muhango ni ifungurwa ry’ishami rya Radio Mariya, Radio mpuzamahanga ya Kiriziya Gatulika. Iyo Radio yafunguwe i Kibeho tariki 28/11/2018 ahabereye amabonekerwa yitezweho gutangariza abatuye u Rwanda n’isi amateka ya Kibeho n’ubutumwa bwahatangiwe.
Jean Paul Kayihura, umukozi wo mu muryango mugari uhuza za Radiyo Mariya ku isi, ushinzwe za Radiyo Mariya zo muri Afurika, akaba yaranagize uruhare mu mushinga washyizeho iyi radiyo, yashyizweho hagamijwe kwamamaza ko Kibeho imenyekana ku isi hose, bityo irusheho gusurwa n’abakora ingendo ntagatifu.
Ati “Muri Afurika yose, i Kibeho ni ho honyine habaye amabonekerwa ya Bikira Mariya. Kugeza ubu hasurwa n’ababarirwa mu bihumbi icumi, makumyabiri cyangwa mirongo itatu. Nyamara mu mahanga ahandi Bikira Mariya yabonekeye hagendwa n’ababarirwa mu mamiliyoni.”
Kuva aya mabonekerwa yaba, abakirisitu gatulika baturuka hirya no hino ku isi bahakorera ingendo ntagatifu, dore ko habarizwa ibikorwa byinshi bigaragaza amateka yihariye habitse cyane cyane mu bijyanye n’ukwemera kwa gikirisitu Gatolika.
Ikibeho ni ho hantu habarizwa ishusho ndende cyane isumba izindi zose muri Afurika ya Yezu, ireshya na metero esheshatu igapima ibiro 950.
Ikibeho kandi hasurwa iriba ry’amazi y’umugisha, bivugwa ko ibyaryo byatangajwe n’ababonekewe bavuga ko Bikiramariya ari we watanze iryo tegeko.
Hari kandi ingoro ya Bikiramariya yubatse mu ishusho y’inuma na yo ishimisha benshi mu bahakorera ingendo ntangatifu.
U Rwanda mu hantu 10 hahebuje ho gusohokera mu 2019
Mu gihe isi ikomeje kugenda yagura ibikorwa ndangabwiza, iteka havuka ndetse hakanavumburwa ahantu nyaburanga, bigatuma bitoroha kumenya aheza kurusha ahandi umuntu yasura mu mwaka mushya wa 2019.
Ikinyamakuru cyandika amakuru y’ibyamamare Forbes cyabajije abakora mu bigo bizwi ku isi kurusha ibindi mu bijyanye n’ubukerarugendo maze batanga urutonde rw’ahantu hahebuje 10 kurusha ahandi umuntu yasura, maze bashyiramo n’u Rwanda.
Uwitwa Biggs Bradley yabwiye iki kinyamakuru ati “iki gihugu cyo muri Afurika y’Uburasirazuba (Rwanda) cyakomeje kuza imbere mu bijyanye no kurengera ibidukikije mu myaka mike ishize.”
Yongeyeho ati “Ikirenze ku rusobe rw’ibidukikije karemano iki gihugu gikizeho, nk’ingagi zo mu birunga ndetse n’inkende nziza mu birunga, gifite aho bakirira ba mukerarugendo hahebuje cyane. Aha navuga nka Bisate Lodge hotel uba urimo ukirebera ibirunga imbere yawe neza…
… hakaza kdi One & Only Nyungwe Lodge, iherereye mu ishyamba rya Nyungwe iherutse gufungurwa ndetse na Magashi, hoteli yenda gutahwa mu minsi iri imbere muri parike y’Akagera. Ni amahoteli y’agahebuzo utapfa kubona henshi ku isi”.
Umwaka wa 2018 utwaye inzovu ‘Mutware’
Mu kwezi kwa Nzeri ni bwo ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwatangaje ko inzovu yamamaye muri iyo Pariki ku izina rya “Mutware” yapfuye izize izabukuru.
Urupfu rw’iyo nzovu rwashenguye imitima ya ba mukerarugendo benshi bari bayizi, by’umwihariko abakundaga gutemberera muri pariki y’Akagera.
Tariki 27 Nzeri 2018 ni bwo iyo nzovu Mutware yari ikuze kurusha izindi muri pariki y’Akagera yashizemo umwuka ikaba yari imaze imyaka 48 ku isi.
Mutware ni imwe mu nzovu 26 zazanywe muri Pariki y’Akagera mu 1975 zikiri nto zikuwe i Bugesera zikaba zari zimaze imyaka umunani zivutse.
Amwe mu mateka yayo yihariye ni uko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyo nzovu yababajwe n’ubwicanyi ndengakamere bwakorerwaga inzirakarengane, bituma yanga abantu, itangira no kubagirira nabi, bayirasa amasasu menshi ariko ntiyapfa.