Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame, ku wa gatanu tariki 25 Mutarama 2019, yafunguye ku mugaragaro kaminuza y’icyitegererezo mu buvuzi, University of Global Health Equity (UGHE).
Umukuru w’igihugu yabwiye abafatanyabikorwa barimo Partners in Health, abayobozi ba kaminuza n’abanyeshuri, ko kugira abavuzi ba kabuhariwe atari yo ntego nyamukuru n’ubwo ari wo musingi.
Ahubwo icy’ingenzi ngo ni uguharanira ko ubwo bumenyi bushyirwa mu bikorwa mu kugeza ubuvuzi bwiza ku muturage.
Iyi kaminuza yubatse mu Murenge wa Butaro, mu Karere ka Burera, ni kaminuza mpuzamahanga, ariko izakenerwa by’umwihariko ku mugabane wa Afurika kuko ari wo wugarijwe n’indwara ku gipimo cya 24%, mu gihe abatanga serivisi z’ubuvuzi bangana na 3% gusa.
Umuyobozi wa Partners in Health ku rwego mpuzamahanga, bwana Gary Gottlieb, akaba no mu bayobozi bakuru ba University of Global Health Equity (UGHE), yavuze ko imisozi myiza ya Burera ifite ubutaka bwera, uyu munsi yahindutse ikimenyetso cy’ubumenyi ntagereranywa…ahantu mu binyejana biri imbere hazajya havamo abakiri bato bazaba abayobozi, abahanga n’abavuzi ku rwego rw’isi, bafite intego yo kugeza abantu ku buzima bwiza.
Yagize ati “Ni abantu bazakoresha imbaraga z’ubumenyi n’ubushobozi bukenewe mu kugeza ku batuye isi ku buzima bwiza kandi kuri bose, bityo ubutabera n’imibereho y’abatuye isi birusheho kubabera byiza, nk’uko n’izina rya kaminuza ubwaryo ribivuga.”
Imbabazi ku bana 16 bari bafunze
Muri Mutarama 2018 abana bari bafunze bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame maze basanga imiryango yabo basangira iminsi mikuru kandi batangirana ubuzima bw’umwaka mushya.
Icyo gihe Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa(RCS), CG George Rwigamba yavuze ko bazakomeza gukurikiranira hafi imyigire y’abana barekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika kugira ngo bajye gukomeza amasomo.
Yavuze ko byagaragaye ko hari abana biga bafunze, bamara gutsinda ibizamini bya Leta bagahabwa imbabazi ngo bakomeze amasomo bari hanze ariko bagasubira mu bibi bahozemo.
Yagize ati “Ubu aba bana hari amahirwe ko bazakurikiranwa kuko ababyeyi babo bose barahari, dufite gahunda yo kubasura aho bakomoka, abatiga tugakangurira ababyeyi kubikora, abatabafite tugasaba inzego z’ibanze kubibafashamo.”
Ku wa 17 Mutarama 2019, nibwo abana 16 bari bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare, batsinze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange barekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika kugira ngo bajye gukomereza amasomo mu bigo boherejwemo.
Icyo gihe guhera mu mwaka wa 2016, hari hamaze guhabwa imbabazi abana batsinze ibizamini bya Leta 49.
Abana 14 bahawe imbabazi mu mwaka wa 2016, abana 19 bahabwa imbabazi muri 2017, naho mu mwaka wa 2018 abahawe imbabazi bakaba ari 16 barimo abakobwa batatu.
Minisitiri Munyakazi yahumurije abakoze ibizamini bya Leta
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr. Isaac Munyakazi, yasabye abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta kubikora nta bwoba bagatsinda, kuko ntaho byari bitandukaniye n’ibyo ku turere bakoze.
Ubu butumwa yabugejeje ku banyeshuri bakoreye ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri by’amashuri yisumbuye muri Groupe Officiel de Butare, no muri TSS Kabutare, ku wa kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019.
Yagize ati “Ibi bizamini mugiye gukora birasa nka bya bindi tumaze iminsi tubaha. Ni mwe ba mbere mugiye gukora ikizamini cya Leta twarabatoje uko ikizamini kitateguwe n’amashuri yanyu kiba kimeze. Birabongerera amahirwe yo kuzakora ibizamini byanyu neza”.
Ku kijyanye n’uko abanyeshuri bari gukora ibizamini bya Leta babimenyerejwe, bityo bikaba bidakwiye kubatera ubwoba, abanyeshuri bakoze ibizamini bavuga ko hari icyo byabamariye, n’ubwo bo bari bakoze icy’akarere gusa, icya REB kikaba cyarakozwe na barumuna babo.
Jean Claude Hakizimana urangije kuri Butare Catholique yagize ati “Uko twakoze ikizamini cy’uyu munsi ni ko twakoze n’icy’akarere. Icy’akarere cyatumye umuntu ku giti cye agenda akisubiramo bitewe n’ibyo yari amaze kubona yakoze. Ahubwo kariya kantu ni keza cyane”.
Ibizamini byatangiye ku wa 12 Ugushyingo byasojwe ku wa 22 Ugushyingo 2019. Muri rusange mu Rwanda byari biteganyijwe gukorwa n’abanyeshuri 255,578, harimo abakobwa 139,807 n’abahungu 115,771 bakoreye mu ma santere y’ibizamini 871, ubu bakaba bategereje amanota.
2019 urangiye impaka ku myigishirize y’indimi zikuweho
Abahagarariye amashuri abanza yigenga bishimiye imyanzuro yavuye mu biganiro byahuje Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’amashuri abanza yigenga, ibiganiro byabereye mu mujyi wa Kigali ku wa mbere tariki 02 Ukuboza 2019.
Ibyo biganiro byibanze ku itegurwa ry’umwaka w’amashuri wa 2020 ndetse n’uburyo bwo kunoza ireme ry’uburezi.
Ababyitabiriye kandi bagarutse ku ngingo yerekeranye n’imyigishirize y’indimi mu mashuri abanza, by’umwihariko bagaragaza imbogamizi z’uko bari baherutse gusabwa kwigisha amasomo mu kinyarwanda guhera mu mashuri y’incuke kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, mu gihe amenshi muri ayo mashuri yari amenyereye kwigisha mu cyongereza.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, yabamenyesheje ko mu rwego rwo kwirinda impinduka za hato na hato, ayo mashuri yemerewe gukomeza gutanga amasomo mu rurimi rw’icyongereza, ariko n’izindi ndimi bakajya bazigisha abanyeshuri.
Yagize ati “Dushingiye ku byo mwasabye, ni byiza ko tutahuzagurika. Ni byiza ko twakwigisha mu rurimi rw’icyongereza kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza (P1) kugeza mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza(P6).”
Ati “Icya kabiri, ni byiza ko twakora uko dushoboye kose kubera icyuho dufite tuzi mu ndimi zose muri rusange ari zo ikinyarwanda, icyongereza n’igifaransa, ariko icyongereza gifite akarusho kuko ari rwo rurimi amasomo agomba gutangwamo (medium of instruction) kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza”
Yavuze ko ikinyarwanda na cyo kigomba kwigishwa cyane kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatandatu w’amashuri abanza nk’uko bisabwa, ndetse bigakomereza no mu mashuri yisumbuye.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kandi yatangaje ko amashuri asanzwe yigisha mu Cyongereza cyangwa Igifaransa azakomeza kwigisha amasomo muri izo ndimi.
MINEDUC kandi yatangaje ko amashuri abanza ya Leta n’afatanya na Leta ku bw’amasezerano asanzwe yigisha mu rurimi rw’Ikinyarwanda azahindura ajye yigisha mu rurimi rw’Icyongereza.
Itangazo rya MINEDUC ryo ku wa 05 Ukuboza 2019 ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugene Mutimura, rivuga ko izo mpinduka zizakorwa buhoro buhoro ku buryo bizategurwa neza kandi bikazaba byarangije gushyirwa mu bikorwa mu gihe kizatangazwa na Minisiteri y’Uburezi.
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko isomo ry’Ikinyarwanda rigomba kuzajya ryigishwa mu mashuri yose yaba aya Leta, afatanya na Leta ku bw’amasezerano, n’ayigenga.
Hakenewe litiro miliyoni 1.8 zo guha abana amata ku ishuri buri munsi
Muri Mutarama uyu mwaka wa 2019, Minisiteri y’Uburezi yashyizeho ibwiriza risaba ibigo by’amashuri byose byo mu Rwanda, guhera mu mashuri y’inshuke kugeza mu yisumbuye guha abana amata nibura igice cya litiro ku munsi, bivuze ko hazakenerwa amata angana na litiro 1,813,181.
Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugene Mutimura, abicishije kuri Twitter yagize ati “Turasaba dukomeje amashuri yose y’inshuke, abanza n’ayisumbuye ko ku ifunguro bagenera abana bateganya byibura igice cya litiro y’amata ku munsi”
Amashuri yakiriye neza icyo cyifuzo ariko agira impungenge z’aho ingengo y’imari izava dore ko n’ubundi ibigo by’amashuri bifite amikoro make kandi ibwiriza rikaba ryarasohowe bisa nk’aho bitunguye ibigo by’amashuri.
Pasiteri Samuel Mutabazi ukuriye uburezi mu mashuri y’abaporotestanti mu Rwanda, avuga ko iki cyemezo ari cyiza ndetse cyanabashimishije kuko kigamije kwita ku bana b’u Rwanda, ariko cyaje kibatunguye.
Yagize ati “Iki ni icyemezo kije gitunguranye, amashuri yaramaze gukora ingengo y’imari igaragaza ibyo bazakenera n’uburyo bazabikoresha, noneho ugasanga n’icyo kiraje kikababera imbogamizi yo gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.
Umuyobozi muri MINEDUC ufite mu nshingano ze ibyo kugaburira abana ku ishuri Rose Baguma, avuga ko ubundi ingengo y’imari yo gutanga ayo mata yari iteganyijwe ariko hakaza kubaho imbogamizi zo gutuma itaboneka bityo amata atangira gutangwa mu bigo by’amashuri y’inshuke mu gihe byari biteganyijwe ko atangwa kugeza mu bana biga amashuri yisumbuye.
Aya mafaranga yagombaga kuva kuri 56frw yagenerwaga umwana umwe ku munsi akagera ku 150frw. Yongeyeho ko mu gihe minisiteri itarabona ubushobozi bwo gutera inkunga iyi gahunda yo guha umwana amata, abayobozi b’ibigo by’amashuri bareba igishoboka bashingiye ku bushobozi basanganywe bityo abana bakabona indyo yuzuye.
Kubera ko kandi umukamo uboneka ari muke ugereranyije n’ukenewe, ubuyobozi bwasabaga ko nibura amata ahabwa abana bigaragara ko bayakeneye cyane by’umwihariko abakiri bato n’abo bigaragara ko bafite ikibazo cy’imirire itari myiza.
U Rwanda rwamaze kohereza mu isanzure icyogajuru kizafasha kugeza Murandasi mu mashuri
Icyogajuru cy’u Rwanda cyahawe izina “Icyerekezo” n’ abatuye ikirwa cya Nkombo kubera ko ari igisubizo kuri bo, cyoherejwe mu kirere mu ijoro ryo ku wa gatatu tariki 27 Gashyantare 2019 ku isonga hagamijwe kugeza murandasi mu mashuri.
Icyo cyogajuru cyitezweho gukwirakwiza Interineti by’umwihariko ku kirwa cya Nkombo kiri rwagati mu kiyaga cya Kivu, no mu yandi mashuri yo hirya no hino mu gihugu yagorwaga no kwiga ndetse no gukoresha ikoranabuhanga bitewe na murandasi (internet) itameze neza.
U Rwanda rwabashije kugera kuri icyo cyogajuru ku bufatanye n’ikigo mpuzamahanga cy’itumanaho cyitwa ‘One Web’.
Minisiteri ifite ikoranabuhanga mu nshingano ivuga ko kugira ngo murandasi igere ku kirwa cya Nkombo hakoreshejwe uburyo bwo kunyuza insinga munsi y’amazi ku ntera ya kilometero 16 byasaba nibura miliyoni ebyiri n’igice z’amadorali ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyari ebyiri na miliyoni 212.
Icyo cyogajuru cyitezweho kugabanya ikiguzi cya interineti nk’uko Goldon Kalema, Umuyobozi mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya yabisobanuye.
Ati “Ni intambwe ishimishije kuko icyo cyogajuru kirazamuka mu kirere gifite ibendera ry’u Rwanda, ni bwo bwa mbere bibaye.”
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ikoranabuhanga igaragaza ko murandasi mu mashuri yisumbuye iboneka mu mashuri 525 (angana na 40%), naho mu mashuri abanza interinet ikaboneka mu mashuri 2,800 (angana na 14 %).
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro icyicaro gishya cya Carnegie Mellon University Africa
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bya Afurika, iterambere ry’ubukungu rigendera ku guhuza ikoranabuhanga n’inganda, no guhuza ubumenyi n’umusaruro.
Yabivuze ku wa kane tariki 21 Ugushyingo 2019, ubwo yafunguraga ku mugaragaro icyicaro gishya cya ‘Carnegie Mellon University Africa’, (CMU-Africa) cyuzuye mu gace kahariwe inganda i Masoro mu karere ka Gasabo, mu gihe yakoreraga mu nyubako ya Telecom House ku Kacyiru.
Perezida Kagame yavuze ko kuba CMU-Africa iri mu Rwanda ari amahirwe, abanyeshuri bakomoka ku mugabane wa Afurika no hanze yawo bakwiye kwishimira kubyaza umusaruro.
Yagize ati “Iyi kaminuza kandi izagira uruhare mu kwihutisha impinduka twifuza, cyane cyane mu kongera umubare w’abantu benshi bahanga imirimo”.
Perezida Kagame kandi yavuze ko umugabane wa Afurika muri rusange ukeneye iterambere mu ikoranabuhanga, guhanga imirimo mishya, ndetse no kugira abantu basobanukiwe muri gahunda zinyuranye, bityo ko iyi kaminuza ari imwe mu nzira zo kubigeraho.
Ati “Kimwe n’ahandi hose muri Afurika, iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda rishingiye mu guhuza ikoranabuhanga n’inganda, no guhuza ubumenyi n’umusaruro. Ni ukubisubiramo, Afurika ntikeneye gusigara inyuma”.
Perezida Kagame kandi yavuze ko iyi kaminuza iri mu mushinga wa ’Kigali Innovation City’ (KIC), uri mu cyerekezo cy’u Rwanda.
Mu yindi mishinga igize Kigali Innovation City, harimo: icyicaro cya African Leadership University (ALU), yatangiye kubakwa mu minsi ishize.
Iyi kaminuza kandi ifite ikoranabuhanga rifasha kwiga mu buryo bwa ‘Iyakure’, uburyo bwo gukora inama abantu batari kumwe (video conference), n’ibindi.
Amasomo atangirwa muri iyi kaminuza ni ajyanye n’ikoranabuhanga, mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), mu mashami arimo Electrical and Computer Engineering na Information Technology.
Leta yatangiye ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri 1 150 n’ubwiherero 1084
Tariki 10 Kanama 2019, mu Karere ka Gisagara, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr.Isaac Munyakazi, yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka ibyumba by’amashuri bishya 1,150 n’ubwiherero 1,084.
Ibi bikorwa remezo byitezweho gukemura ikibazo cy’ingendo ndende n’ubucucike mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 n’imyaka 12 hagamijwe kongera ireme ry’uburezi.
Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, yatangirije iki gikorwa ku ishuri ryisumbuye rya Gikore risanzwe rifite uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, rikaba riherereye mu Murenge wa Kansi, akagari ka Sabusaro.
Mu Karere ka Gisagara hateganyijwe kubakwa ibyumba by’amashuri 182 n’ubwiherero 206 muri rusange, harimo ibyumba 36 n’ubwiherero 48 bizubakwa ku ngengo y’imari ya Leta y’uyu mwaka wa 2019/2020.
Ibindi byumba 106 n’ubwiherero 120 bizubakwa ku bufatanye na Banki y’Isi mu mushinga w’iterambere rishingiye ku bumenyi. Hari n’ibindi byumba 40 n’ubwiherero 38 bizubakwa na MINEMA mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibyumba ku bana b’impunzi muri aka karere, byose bikazatangira kwigirwamo mu mwaka wa 2020.
Mwalimu yazamuriwe umushahara ho 10%
Guhera mu kwezi kwa Werurwe 2019, umushahara wa mwarimu wongereho 10% ku barimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya leta n’afashwa na Leta.
Iki ni kimwe mu byemezo by’imana y’ Abaminisitiri idasanzwe yo kuwa 28 Mutarama 2019 cyafashwe mu gihe umwarimu wigisha mu mashuri abanza ufite impamyabumenyi ya A2, ugitangira akazi agahembwaga amafaranga ibihumbi 42 y’ u Rwanda, naho uwo mu mashuri yisumbuye ufite impamyabumenyi ya A0 ugitangira agahembwa ibihumbi 125 y’u Rwanda.
Kuzamura umushahara wa mwarimu bivuze ko umwarimu ma mashuri abanza azajya ahembwa ibihumbi 46200 y’u Rwanda, bivuze ko ku mushahara we usanzwe hazaba hiyongereyeho amafaranga ibihumbi 4200.
Ku mwalimu wo mu mashuri yisumbuye ho, uwahembwaga ibihumbi 125, azajya ahembwa 137,500, bivuze ko we umushahara we uzaba wiyongereyeho ibihumbi 12500 y’u Rwanda.
Nyuma yo gutangaza ko umushahara wa mwarimu ugiye kwiyongera, abarimu baganiriye na Kigali Today bavuze ko iyo nyongera bashyiriwe batayisuzugura, ariko nanone ko ikiri nkeya ugereranije n’imibereho ya mwarimu n’ibiciro ku isoko.
Uwitwa Sebagoyire Olivier ni umwalimu wigisha mu mashuri yisumbuye, akaba afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa A0 yabwiye Kigali Taday ko inyongera ya 10% yongewe ku mushahara wa mwalimu ari nkeya cyane ugereranije n’imibereho ya mwalimu ku isoko.
Yavuze ko we nk’umuntu wahembwaga ibihumbi 125 by’amanyarwanda, azongererwaho 12,500., kuri we ngo ayo mafaranga ni make cyane, kuko ntacyo azongera ku miibereho ye.
Ati ”Biriya ntacyo byagabanya ku bukene bwa mwalimu pe!None se niba utabasha kwishyura inzu nibura y’ibihumbi 30, ukaba utabasha kurya ibindi biryo bitari kawunga n’umuceli, wibeshye ngo ugiye mu kabari kunywa agacupa nk’abandi ho, ni hahandi wazasaza nta terambere ugezeho, ugapfa uri umutindi”.
Uyu mwalimu kandi avuga ko amafaranga ibihumbi cumi na bibiri na magana atanu (12500), azongerwa ku mushahara w’umwalimu wo mu mashuri yisumbuye, atatuma abasha kurihira abana be amashuri yisumbuye.
Sebagoyire kandi asanga aya mafaranga nta kindi yabasha gufasha mwalimu kwikorera cyamuteza imbere, kuko amasaha asabwa gukora akazi ari menshi cyane.
Yongeraho ati “Ni nk’agatonyanga mu Nyanja rwose! Nawe se ufashe nk’umwalimu uhembwa ibihumbi 42, mbwira ikibazo cy’ubuzima yabasha gukemura. Ikindi kandi nta mwanya wo gukora bizinesi (business) yabona, kuko arakora kuva mugitondo kugera nijoro, n’ejo bikaba uko, ukwezi kugashira”.
Imibare yo mu mwaka wa 2017, igaragaza ko mu gihugu hose habarurwaga abalimu bo mu mashuri abanza 41.573 bigisha mu mashuri 2499 ya leta, ndetse na 1774 afashwa na Leta.
Abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye bo, imibare yo mu mwaka wa 2017 igaragaza ko bari 21.990 bigisha mu mashuri 1332 ya leta, ndetse na 871 afashwa na Leta.
Buruse y’abiga muri UR yagizwe ibihumbi 40
Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, yatangarije abitabiriye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda, ko buruse yakuwe ku bihumbi 35 igashyirwa ku bihumbi 40 y’u Rwanda ku kwezi.
Muri ibi birori byabereye muri Sitade Huye ku wa gatanu tariki 8 Ugushyingo 2019, Minisitiri w’Intebe yagize ati “Amafaranga agenerwa umunyeshuri amufasha mu mibereho ya buri munsi, yarongerewe ava ku bihumbi 25 ashyirwa ku bihumbi 35 nk’uko mubizi, kandi azongerwa agere ku bihumbi 40 nk’uko byemejwe n’inama y’abaminisitiri yo ku itariki ya 14 Gashyantare umwaka wa 2018”.
Abanyeshuri barangije kaminuza bagaragaza ko ubuzima bwa barumuna babo buzarushaho kugenda neza igihe cyose amafaranga ya Buruse yakwiyongera kuko ayo bahabwaga ari make ugereranyije n’ibyo bakenera.
Jean Claude Iratuzi urangije mu cyiciro cya masters ati “Tucyiga muri undergraduate baduhaga ibihumbi 25. Twahoraga dusaba ko byongerwa, umwaka ushize biba 35, ubungubu bibaye 40. Barumuna bacu bizabafasha mu mibereho myiza, bibarinde kujya mu ngeso mbi. Ni byiza cyane.”
Pascal Sindihokubwabo na we ati “Muri kaminuza bakunda gufotoza notes, icumbi, kurya, kugenda, ibyo byose ibihumbi 35 ntibyahuraga. Nibura 40, ariko 50 ni yo yaba ahagije.”
Perezida Kagame yigishije Ikinyarwanda abagize Indangamirwa
Ubwo urubyiruko rurenga 600 rwasozaga itorero Indangamirwa rya 12 ku wa kane tariki 08 Kanama 2019, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yasabye uru rubyiruko kwiga Ikinyarwanda kuko ari imwe mu nkingi z’Umuco Nyarwanda.
Perezida Kagame yasabye urwo rubyiruko kutagoreka Ikinyarwanda nk’uko bamwe babikora, bitwaje ko ari ibigezweho.
Perezida Kagame yagize ati “Twige Ikinyarwanda, kuko kumenya ururimi rwawe ari intambwe imwe mu muco. mpereza, ntabwo ari mereza, umuntu ntabwo ari umunu”.
Abanyarwanda bafite umwihariko wo kuvuga Ntu. Gushya, ikintu gishya. Ntabwo ari ugusha. Sha ni s h a … shya ni s h y a…Yego. Ntabwo ari ego. Oya ntabwo ari Hoya.”
Perezida Kagame yasabye abakoresha iyi mvugo bamwe bita iy’abahanzi ko nibabishaka bajya babikorera aho bikwiye ariko mu bihe bisanzwe ‘tuvuge Ikinyarwanda’.
Yibukije abarangije aya mahugurwa ko igihugu kiri mu nzira y’amajyambere, abasaba kumenya neza gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda ari yo Made in Rwanda, bityo bagatekereza uburyo n’ibikoresho bikomeye bishobora kuba byakorerwa mu Rwanda.