Miss Rwanda: Ahari bubere Pre-Selection hamaze gutegurwa/ Reba Amafoto

Imyiteguro ya Pre-Selection’ mu irushanwa rya Miss Rwanda 2022 igeze kure mu gihe habura amasaha macye ngo iki gikorwa kibe kuri uyu wa 26 Gashyantare 2022. Ibi birori byitezwe ko biri bubere I Gikondo ahasanzwe habera Expo.

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022 BABITIMES yasuye ahazabera ibi birori mu rwego rwo kwihera ijisho aho imyiteguro ya nyuma igeze.

Mu gihe abakobwa bimenyerezaga gutambuka neza ku rubyiniro, abakozi ba RBC bari mu gikorwa cyo gutera imiti mu cyumba kizaberamo ibi birori.

Ku rundi ruhande ariko niko abakozi ba RBA bashyirag ibyuma byabo mu myanya, za camera bazishyira mu myanya yazo ari na ko basuzuma niba ibyuma bikora neza.

Uko aba bakoraga imirimo yabo ni na ko abaterankunga bateraga ibyapa byo kwamamaza ibikorwa byabo kuri site.

Iyi mirimo ya nyuma ikomeje gukorerwa i Gikondo mu gihe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022 hategerejwe igikorwa cyo gutoranya abakobwa 20 muri 70 bari guhatanira kwinjira mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022.

Nyuma yo kumenya abakobwa 20 bazajya mu mwiherero, byitezwe ko ku wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022 ari bwo bazerekeza muri La Palisse Hotel i Nyamata.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.