AMAFOTO: Miss wa Ukraine yanze agasuzuguro afata imbunda ajya kurwanya abarusiya , yiyemeje no kuhasiga ubuzima

Umukobwa wabaye Miss wa Ukraine yiyemeje gushyira ubuzima bwe mu kaga, ashyira hasi ibyo kumurika imideli yegura imbunda ajya kurugamba guhangana n’ibitero by’abarusiya bateye igihugu cye.

Anastasiia Lenna yabaye Nyampinga wa Ukraine mu 2015, kuri ubu ari mubaturage babasivire barenga ibihumbi bafashe imbunda bagamije guhangana n’ibitero by’abarusiya batangije intambara mugihugu cyabo.

Uyu mukobwa wari usanzwe afite akazi mukigo gishinzwe imibanire rusange muri Ukraine, yagaragaye afite imbunda yambaye imyambaro ya gisirikari avugako yambariye urugamba.

Anastasiia yari amaze iminsi asangiza abakunzi be kurubuga rwa instagram amafoto atandukanye ndetse ashishikariza urubyiruko rwo mugihugu cye gukunda igihugu bakanacyitangira.

Icyemezo cyo kuba uyu mukobwa yeguye imbunda akajya kurugamba cyishimiwe nabenshi mubamukurikirana aho wabonaga bamubwira amagambo yo kumushyigikira no kumutera ingufu.

Anastasiia yihanangirije ingabo z’Uburusiya ati: “Umuntu wese wambutse umupaka wa Ukraine agamije gutera azicwa!”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.