NTIBISANZWE: Kubera imiterere n’imyambarire ye idasanzwe , uyu mwarimukazi ababyeyi barashaka ko yirukanwa ku kazi ngo abarangariza abana (Reba amafoto)

Kubera imiterere ye , umwarimu wigisha iby’ubugeni ari gusabirwa kwirukanwa byihuse bacyeka ko arangaza abanyeshuri aho gukurikirana amasomo bvakirebera imiterere y’amabere n’ikibuno bitangaje by’uyu wiyita ‘The Art Teacher’ wigisha mu mashuri abanza.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , mu gace ka New Jersey , umwarimukazi wo mu mashuri abanza, yasabiwe n’ababyeyi barerera mu kigo yigishaho ko yakwirukanwa kubera ko afite imiterere irangaza abana babo aho kwiga bakirebera ubwiza n’igihagararo bya mwarimu wabo.

Uyu mwarimukazi wigisha isomo ry’Ubugeni ndetse wiyise izina rya ‘The Art Teacher‘ yaciye igikuba mu babyeyi by’umwihariko ‘abamama’ bafite abana yigisha aho basabye ko yakwirukanwa by’igitaraganya.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Hollywood Unlocked, ababyeyi barerera mu kigo uyu mwarimukazi yigishamo, bishyize hamwe bandika ibaruwa isaba ko uyu mwarimukazi ahagarikwa ku kazi byihuse. Impamvu bamusabiye ko yirukanywa ntaho ihuriye n’ibyakwirukanisha umwarimu ahubwo ifite aho ihuriye n’uko ateye.

Kubera imiterere ye , uyu mwarimukazi ababyeyi barerera aho yigisha barifuzako yirukanwa igitaraganya , ariko nyamara biravugwa ko ibyo bari kumushinja nta shingiro bifite.

‘The Art Teacher ‘ mu buzima busanzwe abanye neza n’abanyeshuri yigisha ndetse anita kukazi ke nk’ uko bigaragara kuri instagram ye , aho bakunzi be bamubazaga impamvu adaheruka kubagezaho amafoto mashya akabasubiza ko yari ahugiye mu bizamini by’abanyeshuri.

Uyu mwarimukazi n’umuhanga mubijyanye no gushushanya ibishushanyo by’ubugeni

Mu buzima bwe bwa buri munsi abubayemo ashushanya ibihangano bitandukanye byinshi kandi byiza

Imyambarire ye idasanzwe n’imiterere ye biri mu biri gutuma ababyeyi bijujuta bashaka ko yirukanwa.

The Art Teacher nubwo ari umwarimu ariko ni n’umunyabirori bikomeye kuko nkahano yari yitabiriye ibirori bikomeye birimo na MTV ikomeye kw’isi.

Mwarimu afite ikibuno kinini kuburyo abandi bagore babonako cyakurura abagabo ndetse kikanarangaza abanyeshuri mu gihe cy’amasomo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.