Mu gihe abaturage agahinda ari kose ,Abayobozi batandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Gicurasi berekeje mu karere ka Rubavu, mu rwego rwo guhumuriza abagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryakeye.
Ni imvura yibasiye intara y’Uburengerazuba ndetse n’iy’Amajyaruguru, ihitana abantu 115 barimo abarenga 100 bo mu burengerazuba n’abarenga 10 bo mu majyaruguru.
Iyi mvura kandi yasenye ibikorwa remezo bitandukanye ndetse inangiza imyaka n’amazu y’abaturage.
Mu buhamya bw’abaturage barokotse ibi biza ,Mukeshimana Jacqueline wo mu Mudugudu wa Josi, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Bwishyura muri Karongi yavuze ko imvura yaguye ari mu rugo we n’abana be batatu barimo uruhinja.
Ati “Umubyeyi duturanye inzu ye yahirimye we n’abana be babiri barapfa. Harokoka umwana w’imyaka 13”.
Yakomeje agira ati “Iyi mvura kuva navuka dore ngize imyaka 29 ni ubwa mbere nayibona. Ibikoresho byo mu nzu byose byasigayemo, matelas ebyiri, igitanda, igice cy’umufuka w’umuceri, intebe, ameza nta kintu nta kimwe nasohokanye.”
Jacqueline yasoje agira ati “Icyifuzo cyacu ni uko ubuyobozi bwadushakira icyo twaba turimo kurya kuko nta kintu twasohokanye mu nzu.”
Naho Uwimana Chantal wo mu Murenge wa Bwishyura we yagize Ati “Imvura yatangiye kugwa tujya kuryama tubona ari ibisanzwe. Bigeze saa Sita twumva urusaku, tubyutse dusanga amazi yuzuye mu gikari, igikuta cyamanutse, dukinguye urugi amazi ahita yinjira mu nzu. Abana twabasohoye tubanyuza mu madirishya kuko izindi nzugi zari zanze gufunguka.”
Uwimana akomeza agira Ati “Abaturanyi badufashije bica idirishya tubahereza abana njye n’umugabo tubona gusohoka. Kurokoka byabaye ah’Imana natwe iyo turangara ho gatoya mwari gusanga twapfiriye muri iyo nzu. Ibintu byose byangirikiyemo, nta na kimwe twigeze dusohokanamo.”
Ubu rero Itsinda ry’abayobozi berekeje i Rubavu ririmo ba Minisitiri muri za Minisiteri zirimo iy’Ubutegetsi bw’Igihugu, ifite mu nshingano zayo gukumira ibiza, umuyobozi Mukuru wa Polisi y’igihugu, ubuyobozi bw’Ingabo z’Igihugu ndetse n’izindi nzego.
Ni ikibazo kugeza ubu kandi kiri no gukurikiranirwa hafi n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Byitezwe ko abayobozi berekeje i Rubavu bahurira n’abaturage muri Santere y’Ubucuruzi ya Mahoko iherereye mu murenge wa Kanama.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yabwiye Radio Rwanda ko mu byahagurukije bariya bayobozi harimo guhumuriza abaturage ndetse no guha ubufasha bw’ibanze ababukeneye.
Yagize ati: “Tugiye guhumuriza mbere na mbere abagize ibyago, kuko Guverinoma mbere y’uko inatanga ubwo butabazi bwihuse kandi irimo irabutanga, ni ngombwa kubanza guhumuriza abaturage by’umwihariko abari muri aka gace kagize ibibazo ndetse n’abaturage mu Rwanda bose.”
Yunzemo ati: “ni ngombwa kumenya niba abapfushije bashoboye gushyingura ababo, abakomeretse niba bashoboye kwitabwaho, iyo ibintu byasenyutse gutya abantu bakenera aho kuryama, abantu bakenera ibiribwa, bakenera imiti y’ibanze; ibyo byose Guverinoma irabikurikirana; irabyitaho kugira ngo ubutabazi bw’ibanze bubineke.”
Ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe giheruka gutangaza ko muri uku kwezi kwa Gicurasi mu gihugu hateganyijwe imvura nyinshi iruta iyaguye mu mezi ashize, by’umwihariko mu turere tw’intara z’amajyaruguru n’iburengerazuba.
Ni muri uru rwego Guverinoma isaba Abanyarwanda kubahiriza inama bakomeje guhabwa, zirimo kwimuka vuba mu duce tw’amanegeka dushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.