Kubaho kw’ikinyabuzima runaka hakazagera igihe hakabaho kwibaruka nibimwe mu bishimisha ibinyabuzima birimo inyamanswa ndetse n’abantu muri rusange , Gusa muri izo nyamanswa zibyara siko zose zibasha kurera abo zabyaye . Mubyukuri biteye agahinda kubyara nturere ahanini bitagurutseho nk’uko uyu munsi tugiye kureba zimwe mu nyamanswa zipfa zikibyara kuburyo zitajya zibasha no gutera akajisho kubana zabyaye.
Izi nyamanswa tugiye kubereka uko ari 5 zibayeho mu buzima butangaje kandi bunababaje cyane , kuko zitwita maze igihe cyo kubyara cyagera ikamara kubyara yapfuye kuburyo abana bazo birera maze nabo bakazageza igihe babyara bagahita bapfa.
1.Praying Mantis
Ino nyamaswa kubera ifite amaguru maremare y’imbere, imeze nk’aho iba ipfukamye niyo mpamvu bayita “Praying Mantis”. Iyi nyamaswa iyo imaze gutera amagi, irayararira hanyuma y’igihe gito igahita ipfa itari yabona abana bava muri ya magi.
2. Amafi yitwa Salmon
Ni ubwoko bw’amafi bukunze kuba mu nyanja ya North Atlantica na North Pacific bukunze gupfa nyuma yo kubyara kuko aya mafi atangira kugira impinduka muri yo zijyanye n’imitekerereze.
3. Ubwoko bw’Igitagangurirwa bwitwa Social Spiders
Ubu ni ubwoko bw’igitagangurirwa. Iki gitagangurirwa akazi kacyo ka buri munsi ni ukubaka aho kizabyarira, nyuma yo gutera amagi gihita gipfa haciyeho igihe gito.
4. Octopus
Ni inyamaswa yorohereye cyane iba mu nyanja ikaba ibaho hagati y’imyaka 3 ndetse n’imyaka 5. Iyi nyamanswa iyo imaze gutera amagi no guturaga, ihita ipfa nyuma y’igihe gito.
5. Scropion
Ubusanzwe, inyamaswa ya Scropion ibyara inshuro imwe akaba ari inyamanswa itinyitse cyane kuko iyo ikurumye hakenerwa ubuvuzi bwihagazeho kugira ngo ukire.
Iyo Scropion imaze kubyara, ingore ntabwo yongere kugira ubushake bwo kurya cyane nk’uko bisanzwe bikarangira yitabye Imana.