Uvuze ko uzi ubwiza bw’u Rwanda utaragera i Karongi, waba ubeshye icya Semuhanuka! Ikaze ku Kibuye mu mujyi w’amafu n’amahumbezi, mu gace kizihira abanzi b’urusaku, kakaba imvubura ku bashaka kwiyungura ubumenyi.
Ni ho ubonera ubwiza nyakuri bw’Ikiyaga cya Kivu, Ibirwa binogeye amaso, inkombe z’ikiyaga n’ibimera bigikikije,urusobe rw’ibinyabuzima, umwuka uhehereye uturuka mu Kivu n’ibindi.
Karongi ifite imiterere ibereye ubukerarugendo kubera ubwiza bwaho buturuka ku kiyaga cya Kivu.
Karongi naho ni hamwe mu hantu hafite uduce tumwe na tumwe turimo imihanda itanyurwamo n’ibinyabiziga byinshi.
Isoko rya Kijyambere rya Karongi rituma ubuhahirane bugenda neza
Aha muri Karongi ni naho hari Ingoro y’umurage w’Ibidukikije
IPRC Karongi , Kaminuza yigisha ibijyane na tekinike ndetse n’ubumenyangiro kandi ikaza mu ziri kw’isonga mu gutanga ubumenyi.
Ku bijyanye n’imyubakire muri Karongi ubonako abantu bari kubaka inyubako zigendanye n’icyerekezo.
Hejuru ya Gare ya Karongi naho harimo harazamurwa inyubako z’imiturirwa.
Isoko y’ubukungu bwa Karongi ituruka ku Kiyaga cya Kivu gisurwa na benshi kinabyabyazwa byinshi.
Abanya Karongi bafite igihingwa cy’Icyayi kiri mubihingwa by’ibanze ngengabukungu bafite.
Hotel Cleo Kivu Lake iri mu bafasha abacyerarugendo basura aka karere k’ibyiza nyaburanga.
Iyi niyo Gare ifasha abanya Karongi kugenderana n’ibindi bice bitandukanye by’igihugu.
Delta Hotel nayo irimo kwagurwayongererwa ubushobozi n’ubwiza.
Iyi Delta Hotel iherereye neza ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Château Le Marara yitezweho guhindura isura ya Karongi.
Château Le Marara yubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu aho yenda kuzengurukwa n’amazi yose.
Abagenda mu mihanda y’i Karongi baba babona akayaga gahagije bahabwa n’ibiti biyikikije.
Ubwiza bw’ikiyaga cya Kivu nibwo bukurura abenshi mu baza gusura Karongi.
Ushaka kwicira icyaka muri Karongi aba ntakibazo afite kuko hari utubari tugezweho.
Umuhanda wa Kivu Belt uri mu byorohereje ubuhahirane abatuye mu burengerazuba cyane cyane akarere ka Karongi.
Hari ubwato bufasha abagenda mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.
Iyi ni hoteli y’akataraboneka yuzuye muri iri shyamba riri hejuru y’ikiyaga cya Kivu.
Biragoye ko hari uwagera i Karongi ngo asubireyo adatembereye ikiyaga cya Kivu mu bwato , kuko aba ahombye byinshi.
Mu marembo yinjira muri Karongi hari ibyapa bitanga ikaze ku binjira.
Ama hoteli y’i Karongi akundwa naba mukerarugendo ahanini bitewe n’uko byegereye neza ikiyaga cya Kivu.
Ama hoteli menshi yo muri Karongi yubatse hejuru ku nkengero z’ikiyaga.
Château Le Marara n’imwe mu nyubako zihariye ziri mu Rwanda ikaba ibarizwa i Karongi