Menya ibintu 10 bizakwereka ko umugore adashaka kubaka ngo ashikame mu rugo yewe ko kandi atanakigukeneye bitazakubaho ukumirwa!

N’ubwo muri rusange abantu bashakana ku neza no ku bwumvikane buri umwe yabwiye mugenzi we kjo amukunda kandi bazabana akaramata, hari igihe umwe mu bashakanye ashobora kubana n’undi kubera izindi mpamvu zitari urukundo, cyangwa se nyuma yo kubana urukundo rukayoyoka kuburyo aba yumva atagikeneye kubakana na mugenzi we. Muri iyi nkuru, turabagezaho ibintu 10 bigaragaza umugore utishimiye urushako ndetse utanyuzwe na mba ngo gukomeza kubakana n’umugabo we.

Dore ibi nibyo bintu 10 bizatuma umenyako umugore atishimiye urushako habe namba

1. Umugore utishimiye urushako, ntajya ahangayikishwa n’ikibazo icyo aricyo cyose kiri mu rugo, usanga yabihariye umugabo gusa. Muri rusange, abagore nibo ba mutima w’urugo kandi nibo bashishikazwa cyane n’ibibazo biri mu rugo, kuko akenshi ari nabo babimenya cyane. Umugore ugaragaza ko ibibazo biri mu rugo ntacyo bimubwiye, ntaba yishimiye urushako rwe

2. Umugore utishimiye urushako kandi udashaka kubakana neza n’uwo bashakanye, akunda kumva yakwikubira, agaharanira inyugu ze gusa, nta kwita ku byagirira akamaro umugabo we.

3. Iyo umugore utishimiye urushako amaze guhararukwa umugabo we, atangira kumwereka ko ntacyo avuze imbere ye, agahora ashyira hasi ibitekerezo bye, ndetse akamwereka ko atujuje ibyo abandi bagabo bafite.

4.Umugore utishimiye urushako ntatinya guhemukira uwo bashakanye, haba mu kumuca inyuma, kumuharabika, kumutesha agaciro mu bandi bagabo ndetse no kumuhemukira mu bundi buryo bwose.

5. Iyo bikabije bikagera ku rwego ruhambaye, uwo mugore ahinduka uwo bita “igishegabo”’ ; umwe uba yarigize umugabo mu rugo kuburyo nta jambo umugabo agira. Bene uyu mugore ahora ahanganye n’umugabo, ntiyemera gukosorwa, aba ari mudakurwa ku ijambo

6. Umugore utishimiye urushako, anyereza umutungo akoresheje gusesagura mu iraha rye cyangwa kugendera mu kigare cy’abandi bagore bagenzi be, hari n’ubwo awuhisha ahandi cyangwa akawujyana iwabo, ntakangwe no gukoresha amafaranga arenze ubushobozi bw’urugo rwabo.

7. Umugore utishimiye urushako, ntamenya kurera neza abo yabyaye, abatoza gusuzugura Se kandi ntibagire n’undi muntu bubaha. Ahorana intonganya, ntamenya kuvuga neza haba mu rugo cyangwa mu baturanyi, bigatuma urugo rutagendwa na buri wese.

8. Umugore utishimiye urushako, ntakinya kubwira abandi bagore ko yiganye abashatse, mbese akagaragaza ko umugabo we nta gaciro afite kuburyo yamuha icyubahiro cy’umutware we

9. Umugore utishimiye urushako kandi ahora yijujuta, yivumbura ku mugabo we kugirango atagira icyo abazwa nk’inshingano ze ashobora kuba atujuje neza kandi akunda guhembera amahane mu rugo.

10. Umugore nk’uyu yemera inama zose ahawe n’abandi atabanje kuzigenzura bitewe n’uko akenshi aba akunda gushyira amabanga y’urugo rwe hanze. Aha umugore aba ashobora no gusenya burundu asenyewe n’inama zitari nziza yagiriwe n’abandi bantu.

Umugore nk’uyu aba ari uwo kwitondera kandi umugabo ufite umugore ateye gutya bimusaba kwihangana bikomeye n’ubwo bitabashwa na buri wese.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.