Nta gitangaje kirimo uramutse warumvise inkuru z’abavuga ko urusenda rwongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa ukanabona abarwihata mu mafunguro bafata mbere y’icyo gikorwa, bizeye ko ruri bugire uruhare mu migendekere myiza yacyo.
Mu gushaka kumenya ukuri kuri iyi ngingo, BABITIMES yasomye inyandiko zitandukanye zishingiye ku bushakashatsi buyerekeyeho. Ikinyamakuru cy’Abanyamerika gisohoka rimwe mu kwezi, Harper’s Bazaar, mu 2015 cyatangaje ko Umujyanama mu gukora Imibonano Mpuzabitsina akaba Umwanditsi ndetse n’Umwarimu wa ‘Yoga’, Psalm Isadora, yemeje ko hari amoko y’urusenda agira uruhare mu kongera ubushake bwo gukora iimibonano mpuzabitsina.
Ati ‘‘Insenda zifitemo ‘Capsaicin’, igira uruhare mu kurema ubushyuhe ikanongera uburyo amaraso atembera mu mubiri n’uburyo ajya mu myanya ndangagitsina y’umugabo akagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.’’
Capsaicin ni ikinyabutabire kiba mu rusenda, gusa ingano yacyo igatandukana bitewe n’ubwoko bwarwo. Abahanga bagaragaza ko kinagira uruhare no mu kugabanya uburibwe mu mubiri kuri bamwe bitewe n’uburwayi bafite nk’uko byemezwa na Dr. Alan Mandell wo mu Kigo cy’Abanyamerika cyita ku Buzima, Veterans Administration Medical Center (VAMC).
Capsaicin yiganje mu moko y’urusenda nka Jalapeño, Serrano, Cayenne, Habanero, Scotch Bonnet, Thai Bird’s Eye Chili, Ghost Pepper na Carolina Reaper, gusa iyo ibaye nyinshi ihinduka uburozi mu mubiri.
Ubundi bushakashatsi bwakorewe ku b’igitsina gabo 114 bari mu myaka iri hagati ya 18 na 44, bugakorerwa muri Kaminuza ya Grenoble Alpes yo mu Bufaransa, bugatangazwa mu Kinyamakuru Physiology & Behavior mu 2014, bwagaragaje ko ab’igitsina gabo bakunze kurya ibiryo birimo urusenda, bagira umusemburo wa Testosterone mwinshi ugereranyije n’abatarurya.
Uyu musemburo ni uwo mu bwoko bw’ama-steroide ukorwa n’udusabo tw’intangangabo ndetse n’utw’intangangore, ukagira uruhare mu gutuma imyanya ndangagitsina y’abagabo ikura ndetse ugatuma umugabo agaragara nk’umugabo haba ku isura ndetse no mu myitwarire.
Ugira kandi uruhare mu gutuma umuntu agira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, abafite muke ugasanga iby’icyo gikorwa ntacyo bibabwiye kuko baba banafite ubwo bushake buke cyangwa nta nubwo bafite.