Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yaraye azamuye mu ntera abasirikare barenga 700. Muri bo, ab’igitsinagore nabo barahari kandi bahawe amapeti akomeye.
Muri iyi nkuru y’Amafoto twabateguriye , tugiye kukwereka Abagore barindwi bahawe ipeti rikomeye rya Colonel bitari bisanzwe mu mateka y’igisirikare cy’u Rwanda cyari gidsanzwe gifite ab’ipeti rya Lieutenant Colonel aribo bakuru mu b’igitsinagore.
AMAFOTO:
Col Bagwaneza Lydia ari mu barinda Umukuru w’Igihugu
Col Stella Uwineza ni umubyeyi w’abana batatu
Col Marie Claire Muragijimana
Colonel Seraphine Nyirasafari na we yazamuwe mu ntera
Colonel Betty Dukuze ni umubyeyi w’abana batatu
Lausanne Ingabire Nsengimana ari mu bakiri bato mu gisirikare cy’u Rwanda bahawe ipeti rya Colonel
Col Belina Kayirangwa yavukiye mu nkambi ya Ibuga muri Uganda, aho umuryango we wari warahungiye mu 1959