Ababeshye imyaka yanditswe ku ndangamuntu barimo guhura n’ingaruka

Mu mwaka wa 2007 ubwo abakozi b’ikigo gishinzwe indangamuntu (NIDA) begeranyaga amakuru yo gushyira ku ndangamuntu zikoranywe ikoranabuhanga, hari abagiye bihesha imyaka mike itajyanye n’igihe bavukiye.


Ibigo nka NIDA, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ndetse n’ishami rishinzwe izabukuru (Pension) mu Kigo cy’Ubwiteganyirize (RSSB), bivuga ko abakozi babyo bataruhuka kubera abantu benshi babigana bavuga ko batanze amakuru atari yo mu gusaba indangamuntu.

Umugwaneza Annet ushinzwe imikoranire ya NIDA n’izindi nzego (Public Relations Officer), agira ati “akenshi aba babeshya imyaka bakiha mike usanga ari abanyeshuri, abifuza kujya mu gisirikare, abifuza kuba abakinnyi mu makipe y’abakiri bato n’abandi, usanga bafite impamvu zitandukanye”.

Ati “Aba rero ni bo bagaruka nyuma yaho (kuri NIDA) baje gusaba ko imyaka yanditswe ku ndangamuntu yongerwa kugira ngo bazahabwe ikiruhuko cy’izabukuru vuba, ntabwo batekerezaga ko bizabagiraho ingaruka nyuma, kuko urabona indangamuntu kuri ubu ni ishingiro rya serivisi hafi ya zose”.

Umusaza wakoreraga mu ishami rya ‘Pension’ muri RSSB na we washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru (yanze kwivuga amazina), avuga ko hari benshi yabonye barimo kwicuza kuba barabeshye imyaka bakandikisha mike ku ndangamuntu.

Yagize ati “Jye namaze gushyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru nyamara nabonaga abo nitwa ko nduta kandi banduta imyaka myinshi cyane, barazaga bagatakamba kugira ngo bahabwe ikiruhuko cy’izabukuru, ariko imyaka bandikishije ku ndangamuntu ikababera inzitizi”.

Avuga ko ikibazo ababeshye imyaka ku ndangamuntu bafite kugeza ubu ari icyo gutanga umusaruro muke mu nzego bakorera, bitewe n’ubusaza ndetse n’indwara zijyanye n’icyiciro cy’ubukure bagezemo.

Umugwaneza ukorera NIDA akomeza avuga ko uretse kuba abantu barabeshye imyaka, hari n’abatanga amazina mu zindi nzego atajyanye n’ayo bandikishije ku ndangamuntu.

Ati “Abanyeshuri ni bo babikora cyane, nk’umuntu witwa Mukamana Jeannette ku ndangamuntu, yagera ku ishuri akumva amazina ntagezweho ahita ahindura akitwa Mukama Jenny, mu kwiyandikisha mu bazakora ibizamini bya Leta agakomeza akandika Mukama Jenny”.

Ati “Ikibazo kivuka iyo hageze gukora ikizamini cya Leta cyangwa guhabwa impamyabumenyi (diplome), iyo barebye ku ndangamuntu bagasanga amazina adahuye n’ayo yandikishije mu bazakora ikizamini, bahita bamubuza gukora ikizamini cya Leta.

Hari n’umuntu uba yarakoze ikizamini cya Leta yitwa amazina atajyanye n’ayanditse ku ndangamuntu agategereza ‘diplome’, iyo agiye kuyifata ntayo bashobora kumuha kuko babanza kureba niba ayo mazina ahuye n’ari ku ndangamuntu”.

Umugwaneza avuga ko guhinduza imyaka yanditse ku ndangamuntu bisaba umuntu kwigira kuri NIDA akabanza kuzuza ibisabwa, hanyuma akazahabwa indi ndangamuntu mu gihe kitari munsi y’ukwezi.

Guhinduza izina byo byasabaga abaturage kwigira kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ariko na byo byarorohejwe bikaba bisigaye bisabirwa ku rubuga Irembo (ariko na bwo hari inzira zitandukanye bigomba kubanza kunyuzwamo).

MINALOC ivuga ko buri kwezi yakira abantu babarirwa hagati ya 200 na 300 baje kuyisaba guhindura amazina kubera impamvu zitandukanye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.