Ababyeyi babuze aho bagurira imyambaro y’impinja

Ababyeyi babyara muri ibi bihe hafashwe ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19, baragaragaza ibibazo byo kubura aho bagurira imyambaro y’impinja, bagahitamo kubambika imyambaro ishaje.

Ababyeyi bari kubyara muri iyi minsi ntiboroherwa no kubona imyenda bambika impinja

Ababyeyi bari kubyara muri iyi minsi ntiboroherwa no kubona imyenda bambika impinja

Abamaze kubyara baganiriye na Kigali Today bari mu Kigo Nderabuzima cya Muhoza mu Karere ka Musanze, bavuga ko kubera kubura icyo bafubika impinja, bahitamo kwifashisha imyambaro yabo n’iya bakuru babo.

Nyiramabara Winifride, yavuze ko yagowe no kubona icyo afubika uruhinja, agira ati “Mbere yo kuza mu bitaro kubyara, nashatse aho nagurira akenda ndahabura, amaduka yose arafunze. Aka mubona mukikiyemo ni umuntu wakampaye”.

Nyiranzafashwanimana na we wari umaze kubyara, agira ati “Ubu mundeba uku nta kambaro ngira ko kwambika umwana, murabona ko mufubitse mu gitenge gishaje”.

Umukecuru witwa Nyirantahonkirira Appolinalie wari waherekeje umukobwa we utegereje kubyara, agira ati “Twabuze aho tugurira imyenda duhitamo kwitwaza imyenda y’umwana acutse. Nta kigoma cyo gufubikamo umwana kuko ntiwabona aho wakigurira, ubwo kuzana utw’uwo ucutse ni amaburakindi”.

Barasaba ko haboneka amasoko y

Barasaba ko haboneka amasoko y’imyenda y’abana

Arongera ati “Nk’ubu isoko rya GOICO rirafinzwe, mu isoko rya Muko, aho twaguriraga utwenda tw’abana hose harafunze, ni ibyo bishaje turi kwambika abana. Hari n’abo nzi bari kudodesha za rumbiya z’ingutiya zabo, akaba arizo bari kwambika abana. Icyifuzo ni uko bafungurira wenda abacuruzi bake tukabona aho dukura imyenda”.

Hari bamwe mu babyeyi bamenye ko bazabyara muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19, bigira inama yo kugura imyambaro y’abana mbere y’uko hafatwa ingamba zo gufunga amasoko.

Mukabera Elisabeth ati “Muri iki gihe ntibyoroshye kubona imyambaro y’uruhinja. Nkanjye Imana nagize ni uko namenye ko nzabyara muri ibi bihe ngura imyambaro ndayibika, ni yo mpamvu mwabonye umwana wanjye yambaye utwenda dushya”.

Arongera ati “Mudukorere ubuvugizi bafungure iduka ry’imyenda, n’ubwo yaba ari umucuruzi umwe ariko abantu bakabona aho bagurira”.

Bavuga ko babura imyambaro yo kwambika abana

Bavuga ko babura imyambaro yo kwambika abana

Mugenzi we wari wamugemuriye kwa muganga ati “Ni ikibazo, ababyeyi barajya kubyara bakabura aho bagurira za cotex n’imyambaro y’impinja. Ibaze gufata umwana wavutse ukamwambika imyambaro idakwiye, ukamwambika urupira rumuruta, kubona umwana ukivuka yambaye ibyenda bishaje ni ikibazo”.

Mu gihe abo babyeyi bagaragaza ibyo bibazo byo kubura aho bagurira imyambaro, ubuyobozi bw’Ibitaro bya Ruhengeri buremeza ko byashyiriyeho ababyeyi uburyo bwo kubona imyambaro nk’uko Kigali Today yabitangarijwe n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert.

Dr. Muhire Philbert Umuyobozi w

Dr. Muhire Philbert Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri

Yagize ati “Abajyanama babiganiraho n’ababyeyi biteguye kubyara, abo bajyanama b’ubuzima icyo kibazo bakigeza ku bigo Nderabuzima na byo bikavugana n’inzego z’abikorera ndetse n’inzego zishinzwe guhangana na COVID-19 ku rwego rw’imirenge n’akarere, kugira ngo umubyeyi wenda kubyara ukeneye ibikoresho azifashisha abashe kubibona. Ibyo bibazo byo kubura imyambaro birahari ariko twabashyiriyeho n’uburyo bwo kubikemura”.

Icyo kibazo cy’imyambaro y’impinja cyaba kiri mu nzira zo gukemuka kuko kuva tariki 4 Gicurasi 2020, mu myanzuro yafashwe n’inama ya Guverinoma, harimo ibwiriza ryemerera amasoko gufungura, ariko hakubahirizwa ingamba zo kwirinda ikwirakwiza rya Coronavirus.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.