Ababyeyi bateje impagarara ku ishuri no ku murenge barabifungirwa

Ku rwunge rw’amashuri rwa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, abana babiri bavukana bahanganye n’abarezi, ababyeyi babo na bo babizamo nuko bibaviramo gufungwa.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwabicuma, Ingabire Claire, avuga ko ibi byabaye ku wa gatatu tariki 12 Gashyantare 2020. Abanyeshuri bahanganye n’abarezi ni umuhungu wiga mu mwaka wa gatanu, na mushiki we wiga mu wa gatandatu, bose mu mashuri yisumbuye.

Ingabire yagize ati “Nagiye kuri iri shuri mpurujwe, mpageze bambwira ko imvano y’amakimbirane ari ukuba umuhungu wiga mu wa gatanu yaravunnye umukubuzo w’ishuri mu ntangiriro z’igihembwe, umuyobozi w’ikigo amusaba kuzazana umushyashya, undi ntiyawuzana.”

Umuyobozi w’ishuri amusanze mu ishuri ejobundi tariki 12/2/2020, yamwibukije ko yari yamubwiye ko azagaruka kwiga azanye undi, maze aho gusohoka ngo ajye kuwushaka, ashaka gukubita umuyobozi.

Akomeza agira ati “Umwarimu wari mu ishuri yatabaye umuyobozi w’ikigo, agundagurana n’umwana amubwira ngo reka nkubite iki kigore. Icyo kigore ni umuyobozi w’ikigo yamubwiraga.”

Bakiri muri ayo, mushiki w’umuhungu yaturutse mu ishuri yigiramo na we aza kurwana, umuyobozi ushinzwe amasomo na we atabaye, wa mukobwa na we ngo amufata mu mashati.

Ubwo bari ku ishuri hamwe n’inzego z’umutekano, bari kubaza abana bigana uko byagenze, ba bana bateye amahane na bo bapfukamye mu ishuri imbere ya bagenzi babo, ngo bagiye kubona babona ababyeyi babo baje nk’abiteguye kurwana, bari kumwe na mukuru wabo utakiga.

Gitifu Ingabire ati “Rwose baje nk’abaje mu ntambara. Umuriri bari bafite bavuza induru utuma abana bari mu yandi mashuri basohoka. Bakubita urugi rw’ishuri twarimo, babwira abana bati ‘muhaguruke twigendere’.”

Ngo bagerageje kubasaba kumva uko ikibazo cyifashe, aho kubatega amatwi ahubwo barabasunika maze barigendera n’abana babo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, na we avuga ko ari uko byagenze, akanongeraho ko umuhungu washatse gukubita umuyobozi w’ikigo n’ubundi asanganywe imyitwarire itari myiza.

Kandi ngo aba babyeyi baje gufungwa kubera amahane bakomeje gutera no ku biro by’umurenge, aho bari bahamagawe kugira ngo bagirwe inama.

Ati “Ku murenge bagerageje kubasaba guhana abana babo, aho kumva batera amahane, maze babajyana kubafunga kuri polisi kugira ngo amahane acogore. Icyakora umugore ntiyarayemo, n’umugabo ku wa gatanu mu gitondo yaratashye.”

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.