Nyirakaberuka Angeline, umukecuru w’imyaka 95 utuye mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze, avuga ko yashatse umugabo afite imyaka 12 abihatiwe n’ababyeyi be bashakaga inkwano.
Uwo mukecuru ugenda yicumba akabando ariko bigaragara ko agifite imbaraga n’icyizere cyo kubaho, avuga ko yayobowe na Rudahigwa, aho yibuka ubuzima bukomeye yanyuzemo akemeza ko imico ya kera itandukanye n’iy’ubu.
Avuga ko kera ababyeyi ari bo bafataga ibyemezo byose bireba umwana, birimo no gushaka ndetse no kumutegeka uwo ashaka bagendeye ku nyungu zabo.
Uwo mukecuru avuga ko ubwo yari ari afite imyaka 12 ari akana gato kakimenya ubwenge, ngo yagiye kumva yumva se amubwiye ko yamuboneye umugabo ugiye kumukwa ihene umunani.
Uwo mwana utari wakageze igihe cyo kumera amabere, ngo yumviye se bitewe n’uburyo umuco wabigenaga, ngo baratura baramukwa ajya gushaka, mu kugera iwabo w’umugabo atungurwa no gusanga umugabo bamushyingiye afite undi mugore n’abana bamuruta. Icyo gihe byabaye ngombwa ko ajya kurererwa kwa Nyirabukwe aba ari naho umugabo amutungira.
Agira ati “Nashatse mfite imyaka 12. Ni Papa wabintegetse ambwira ko yishakira ihene umunani bari kumuha z’inkwano ndamwubaha ndagenda.
Nari gato ntaramera amabere, ubwo nyine Papa yumvikanye n’uwo mugabo, bararambagiza batura inzoga barankosha ihene umunani barantwara”.
Uwo mukecuru avuga ko ubwo yarererwaga wa Nyirabuke, nta kintu na kimwe abashinja cy’urugomo, ngo bamufashe neza cyane amaze imyaka umunani ashatse abyara imfura ye y’umuhungu.
Agira ati “Narerewe kwa Mabukwe kandi bambaniye neza, yari afite n’abana bakuru babahungu bavukana n’umugabo wanjye mbayo ariko nta n’umwe wigeze anyendereza, na biriya bavuga byo gukazanura yewe sinigeze mbona Databukwa agira icyo ambaza bamfataga nk’umwana wabo. Nabaye aho hashize imyaka umunani aba ari bwo mbyara umwana wa mbere”.
Uwo mukecuru avuga ko mu mbyaro 12 yabyaye ubu asigaranye abana batatu, nyuma y’uko abandi bitabye Imana.
Yagize icyo asaba urubyiruko rw’ubu
Uwo mukecuru avuga ko urubyiruko rw’ubu rwakagombye kubyaza umusaruro amahirwe rufiye y’imiyoborere myiza, aho umwana wifuza gushaka ari we wifatira icyemezo, ibyo bikaba binyuranye n’ibyamubayeho mu gihe cyabo.
Ati “Hari ubwo mbona abana b’ubu basamara bikambabaza, mbona badashobotse. Bari bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kugira imiyoborere ibaha agaciro. Urumva nari umwana mwiza udasamara ariko kubera Papa washatse kungurisha, naramwumviye barankwa ndagenda, nta burenganzira nari mfite”.
Arongera ati “Uzi ko kera n’inda bazikwaga! Wabyaraga umuhungu baramaze gukwa imiryango ikanywana, wabyara umukobwa bakamushyingira.
Kera nta mugore waryaga imyama z’ihene zaharirwaga umugabo, ugasya umutsima ukawuvuga akawushyira mu cyibo ugapfundikira umugabo akaza akarya umureba wowe ugasoroma isogo n’ibisusa, waba wishoboye ugashyiramo udushyimbo ukarya. Byari umuco”.
Uwo mukecuru yasabye urubyiruko by’umwihariko urw’abakobwa kwirinda irari, bakitonda bagakomera no ku busugi bwabo, kuko kera mu bihe byabo ngo uwashakaga yarataye ubusugi babifataga nko kugusha ishyano.
Avuga ko badakwiye gushaka bahubutse bakurikiye ibintu, kuko bishobora kubagiraho ingaruka zishobora kubakurikirana mu buzima bwabo bwose kubera gushaka nabi bitewe n’irari ry’ibintu, nk’uko ababyeyi be bamushyingiye ari umwana bakurikiye ibintu bishira.
Ubu uwo mukecuru atunzwe n’abana be batatu asigaranye, nyuma y’uko umugabo we amaze imyaka umunani apfuye.