Bamwe mu babyeyi ndetse n’abana bagomba gukurikira amasomo kuri radio na televiziyo bari mu rugo, bavuga ko kumenya gahunda ikurikizwa bibagora bakifuza ko hakongerwa uburyo bwo kumenyekanisha iyo gahunda kugira ngo badacikanwa.
Ibi barabivuga mu gihe iyo gahunda imaze iminsi itangiye, aho yahereye ku kwifashisha urubuga rw’ikoranabuhanga rw’Ikigo cy’Igihugu cyita ku burezi REB, ari rwo elearning.reb.rw, hakurikiraho radiyo ndetse na televiziyo, hagamijwe ko amasomo agera ku banyeshuri bose muri iki gihe bari mu rugo bitari biteganyijwe, bitewe na Covid-19.
Ababyeyi bemeza ko iyo gahunda yo kwigishiriza abana mu rugo ibafitiye akamaro, ariko ngo birabagora kumenya gahunda uko ikurikizwa bitewe n’icyiciro cy’amasomo n’amashuri agezweho.
Nsanzabera wo mu Ntara y’Amajyepfo ufite abana biga mu mashuri abanza, avuga ko atajya amenya igihe amasomo anyurira kuri radio, gusa ubwa mbere ngo yabyumvise bimugwiririye.
Agira ati “Jyewe mbyumva bwa mbere nari ndi mu rugo maze kumva amakuru y’Ikinyarwanda mu gitondo kuri Radio Rwanda. Icyo gihe bigishije abana bo mu wa mbere, ariko amasaha aratugora kuyamenya ndetse n’amasomo n’abo agenewe, gahunda ntibitworohera kuyimenya ngo tubone uko dufasha abana, cyane ko tuba turi mu rugo”.
Ati “Gahunda ubwayo ni nziza pe! Ntekereza ko ababishinzwe bagiye banyuza amatangazo kuri radiyo imbere y’amakuru bakavuga uko gahunda y’amasomo iteye, twabyumva kuko muri iki gihe abantu bumva amakuru cyane. Byaba nk’uko no kuri televiziyo, mbere y’uko amakuru atangira iyo gahunda ikerekanwa bityo umwana uri hafi cyangwa umubyeyi akabimenya”.
Uwo mubyeyi avuga ko nta televiziyo agira ariko ko radiyo na yo ifasha, ngo akananga kaza imbere y’amasomo abana bamaze kukamenya, gusa ngo ntibihagije kuko hari ubwo amasomo abacika kubera kutamenya gahunda.
Undi mubyeyi ati “Aya masomo ni ingirakamaro, gusa hari ubwo ufungura radiyo ukumva isomo runaka ririmo cyangwa rigiye kurangira, ntumenye ngo ryatangiye ryari cyangwa igihe risorezwa. Ntitujya tumenya aho gahunda y’amasomo itangarizwa, icyakora ngo ababasha kureba kuri interineti barabibona”.
Yongeraho ko yifuza ko itumanaho ryagera hasi, rikoroshywa ku buryo buri wese aho ari yahita amenya gahunda bityo abana ntibacikanwe.
Igiraneza Rosine wiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, avuga ko amakuru ayamenya rimwe na rimwe.
Ati “Hari ubwo ndeba kuri televiziyo nkabona gahunda, ubundi simbimenye. Gusa nk’abana batabasha kubona televiziyo urumva ko bibagora kugera kuri ayo masomo. Ibyiza ni uko amatangazo asobanura gahunda yanyura ku bitangazamakuru byinsi, wenda n’ababandi babibona”.
Umuyobozi mukuru wa REB, Dr. Irénée Ndayambaje, avuga ko buri wa mbere gahunda y’amasomo isohoka ikanyuzwa ahantu hanyuranye, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Ubu dutangaza gahunda ya buri cyumweru igasohoka mu mpera z’ikirangiye. Nko ku baba baratangiye gukurikira amasomo, icyiza ni uko amasaha tuba twarafase y’ibyiciro runaka by’amashuri adahinduka, igihinduka ni ibitangazamakuru bishya bigenda byiyongeramo”.
Ati “Ingengabihe y’amasomo y’icyumweru tuyicisha ku mbuga zacu nka Twitter, ku rubuga rwa REB, ndetse no mu zindi nzira dusanzwe ducishamo ubutumwa bukagera ku mudugudu no ku isibo ndete no mu ngo. Dukoresha kandi ibitangazamakuru bitandukanye, igikuru ni uko abo bireba batabura amakuru”.
Yongeraho ko kugeza ubu inzira z’ikoranabuhanga ari zo zishoboka, kuko hatabaho kumanika amatangazo ahantu hanyuranye mu gihe abantu batava mu ngo kubera icyorezo cya Coronavirus, gusa ngo bakomeje kongera uburyo bwo gukorana n’itangazamakuru kugira ngo amakuru ajye yihuta kandi agere kuri bose.
Kwigisha hifashishijwe radiyo byatangiye ku ya 4 Mata 2020, kugeza ubu amasomo akaba anyura kuri Radiyo Rwanda, Radiyo Mariya, KT Radio na Radiyo Inkoramutima, ndetse hakaba na Televiziyo y’u Rwanda, BTN TV na TV10.