Abacuruza imyaka batabyemerewe bashobora guhanwa

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Rurangwa Steven, aributsa abacuruzi b’imyaka cyane ibigori ko abazafatwa bagura batabifitiye ibyangombwa bazabihanirwa kuko ari bo bica isoko.


Abitangaje mugihe abahinzi bavuga ko igiciro cy’ibigori bahabwa kiri munsi y’amafaranga 200 ku kilo ari macye, naho abacuruzi bakabavuga ko ikibazo ari uko ibigori bigurwa ari ibitaruma neza bityo ko habaho ubwumvikane hagati y’ugura n’ugirisha.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rijyanye n’igiciro cy’ibigori mu gihembwe cy’ihinga 2020 A, ryatanzwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kuwa 22 Mutarama 2020, ryavugaga ko igiciro fatizo ku kilo cy’ibigori byujuje ubuziranenge gihabwa umuhinzi ari amafaranga y’u Rwanda 223 ku bihunguye, na 200 ku bidahunguye.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kandi yaboneyeho no kwibutsa abantu bose ko uzafatwa anyuranya n’ibivuzwe muri iri tangazo azahanwa hashingiwe ku biteganywa n’itegeko no 15/2001, ritunganya ubucuruzi bw’imbere mu gihugu ndetse n’itegeko no 36/2012 rigenga ihiganwa mu bucuruzi no kurengera abaguzi.

Nyamara abaturage bavuga ko ubu amafaranga bahabwa ku bigori bihunguye atarenga 200 ku kilo.

Umwe ati “Jye byamaze kuma ariko bambwira kumpa 200 ku kilo nahisemo kubibika ahubwo ikibazo se nzahinga gute ko nagombaga kugura indi mbuto udashyizeho n’ayo guhingisha? Mbitanze naba ndi mu gihombo ntakubeshye”.

Umuyobozi wa koperative y’abacuruzi b’imyaka mu Karere ka Nyagatare, Ndayisabye Pierre, avuga ko koko ibigori birimo kugura amafaranga make ahabanye n’igiciro cyatangajwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Gusa ngo ikibitera ni uko ibigori bigaragara ku isoko bitari byuma, bityo abiyita abacuruzi b’imyaka mu midugudu bagahenda abaturage bakiyanikira.

Agira ati “Ikibazo ibigori ntibiruma babitwara i Kigali bikabura abaguzi kuko ntiwahunika ibigori bibisi noneho byabura isoko wa muntu ufite ibihumbi bye 500 cyangwa 200 mu mudugudu akabigura make akabyanika kugeza igihe bazamubwirira ko byumye bakamugurira”.

Ndayisabye Pierre avuga ko ikibazo atari isoko ryabuze ko ahubwo ari ibigori bitaruma neza ngo abacuruzi babigure.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, Rurangwa Steven, aributsa abacuruzi b’imyaka cyane ab’ibigori ko abazafatwa bagura batabifitiye ibyangombwa bazabihanirwa kuko aribo bica isoko.

Ati “Abacuruza ibigori bagomba kuba bahawe uburenganzira n’umurenge kuko ni wo ubazi neza, uri bufatwe agura ibigori adafite icyangombwa ni ukuvuga ko ari we wica isoko, uwo agomba gufatwa kuko ntibyemewe”.

Uyu muyobozi asaba abayobozi mu nzego z’ibanze gufasha mu kumenya abacuruza batabyemerewe kugira ngo bahanwe.

Anasaba ariko abifuza gukora ubucuruzi bw’imyaka kugana imirenge batuyemo bakaka ibyangombwa bibemerera gucuruza kuko bitangirwa ubuntu.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.