Abacuruzi b’i Remera muri Kigali biyemeje gukumira icyatuma Jenoside yongera kuba

Abacuruzi bakorera i Remera muri Gare no hafi yaho, hamwe n’abakora mu bigo bitwara abagenzi mu modoka nini n’intoya mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo bakomeje gahunda ngarukamwaka biyemeje yo gusura inzibutso no kumenya byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Bavuye i Kigali basura urwibutso rwa Bisesero i Karongi mu Burengerazuba

Bavuye i Kigali basura urwibutso rwa Bisesero i Karongi mu Burengerazuba

Ibyo babikora bagamije kugira ngo abo bacuruzi bo mu byiciro bitandukanye bamenye neza ibyabaye bityo bakumire icyatuma byongera kuba.

Abo bacuruzi basura inzibutso bagasobanurirwa umwihariko wa buri rwibutso n’amateka y’agace urwo rwibutso ruherereyemo.

Nyuma yo gusura Urwibutso Rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, bagasura n’ingoro y’amateka yo kubohora Igihugu iherereye ku Mulindi i Gicumbi, mu mwaka ushize wa 2018 basuye Urwibutso rwa Ntarama mu Bugesera, baremera n’umwe mu barokotse Jenoside batishoboye bamufasha kwiteza imbere.

Basobanuriwe amateka y

Basobanuriwe amateka y’urwibutso rwa Bisesero

Kuri iyi nshuro tariki 28 Kamena 2019, abo bacuruzi basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero ruherereye mu Karere ka Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Kayishema Leonce, umwe mu bacuruzi uhagarariye abacururiza mu gace ka Remera avuga ko batekereje gusura urwibutso rwa Bisesero kimwe n’izindi zitandukanye, nyuma yo gusanga bamara igihe bahugiye mu bucuruzi , basanga na bo bagomba gufata umwanya bagasura izo nzibutso mu rwego rwo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Jenoside yabaye mu 1994 benshi muri twebwe bari bakiri abana. Nta mateka arambuye bari bafite, noneho dutegura uburyo twagera aha ku rwibutso kugira ngo tumenye amateka y’ibyabaye ku gihugu cyacu, twiha gahunda dufatanyije na bagenzi bacu dukorana umunsi ku munsi, yo kuzajya dusura inzibutso cyangwa se tugafasha n’abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”

Kayishema Leonce

Kayishema Leonce

Kayishema avuga ko aho igihugu kigeze hashimishije kuko cyavuye mu kaga cyahuye na ko kikaba kimaze kwiyubaka no gutera imbere.

Ati “Ibyo nabonye hano mu Bisesero biteye agahinda, ariko binanyigisha ikintu kinini cyane. Byanyigishije kumenya kubaha ubuzima bw’umuntu, nkamuha agaciro kuko nabonye ko hari abantu batigeze baha agaciro ubuzima bw’abandi bantu, nkumva ko ibyo ntifuza gukorerwa ntakwiye kubikorera abandi”

Kubwimana Hassan uhagarariye urugaga rw’abatwara abagenzi muri Gare ya Remera mu Mujyi wa Kigali na we yasobanuye uko bishyize hamwe n’abandi bacuruzi b’i Remera bategura kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Twiyemeje kuzahora tubibuka mu rwego rwo kubaha agaciro.”

Kubwimana Hassan

Kubwimana Hassan

Kubwimana avuga ko basuye inzibutso zitandukanye ariko aho kuri urwo rwibutso rwa Bisesero bakaba bahabonye amateka y’impamo arushaho gusobanura ubugome bw’abakoze Jenoside.

Ati “Ibi biduha umwanya wo kwitekerezaho no guha agaciro ejo hazaza hacu, dufata n’umwanya wo kugira ngo bitazongera kuba.”

Abo bacuruzi biyemeje kandi ko aho bagenda hose bazajya bigisha abantu ko bakwiye kwirinda ikintu cyose cyagarura amacakubiri mu Banyarwanda.

Ni byo Kubwimana yagarutseho ati “Twebwe rero nk’abacuruzi duhura n’abantu benshi twiyemeje ko tugiye gutanga ubutumwa bwo kwirinda ko Jenoside yazongera kuba.”

Bashimiye Inkotanyi zitanze zigatabara u Rwanda zigahagarika Jenoside.

Baboneyeho no kwibuka abandi bacuruzi bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko ibikorwa nk’ibi bazajya babitegura buri mwaka.

Ku rwibutso rwa Bisesero hari ubutumwa basize bahanditse bahatanga n

Ku rwibutso rwa Bisesero hari ubutumwa basize bahanditse bahatanga n’umusanzu wo kwifashisha mu kwita kuri urwo rwibutso


Gusura inzibutso bibafasha guhora bibuka abazize Jenoside no guharanira ko itazongera kubaho ukundi

Gusura inzibutso bibafasha guhora bibuka abazize Jenoside no guharanira ko itazongera kubaho ukundi

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.