Bamwe mu Badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagaragaje impungenge ko abanyeshuri nibatangira kwiga muri Nzeri, bashobora kuzanduzanya icyorezo cya Covid-19.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabasubije ko mbere y’uko kwezi kwa Nzeri bidashoboka ko amashuri yafungura, ariko ibyo kuzafungura nyuma yaho ari ibyo kwitondera, ariko bizafatwaho umwanzuro hagati mu kwezi gutaha kwa Kanama.
Depite Rwaka Pierre Claver, yagize ati “Abana bakumbuye bagenzi babo, ujya kumva umwana agira ati ‘Nimbona runaka nzamuhobera’, jyewe mfite impungene kuri bariya bana igihe bazaba basubiye ku ishuri mu kwezi kwa cyenda”.
Akomeza agira ati “Ndagira ngo twumve turuhutse mu mutima, kuko tugendeye ku mibare y’abana muri buri shuri, ntihazabamo abari munsi ya 50, ese bazahana intera bate”!
Hari na Depite Dr. Frank Habineza, uvuga ko agendeye ku gihe cyatanzwe cy’uko amashuri azatangira muri Nzeri, kandi Leta ivuga ko icyorezo Covid-19 kizaramba, ndetse n’ibikorwa byo kubaka amashuri bikirimo, asanga igihe cyatanzwe ari kigufi cyane.
Depite Mukabunani na we yunze mu rya bagenzi be, avuga ko ukwezi kwa Nzeri ari igihe cya hafi, ku buryo ngo hakenewe ubundi buryo bwo kwigisha abana mu gihe bitashoboka ko amashuri afungurwa muri kuriya kwezi.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko bizagera hagati mu kwezi kwa munani hamenyekanye igihe amashuri azatangirira.
Ati “Twavuze ko mbere y’ukwezi kwa cyenda gufungura amashuri bitazakunda, ariko nyuma y’ukwezi kwa cyenda ari ibyo tuzaganiraho.
Gutangira amashuri buriya biragoye kuko ni abana bato, nyuma y’ukwezi kwa cyenda tuzabireba, ntabwo twaroha abana bacu, tuzabyitondera ntabwo tuzabyihutamo cyane”.
Minisitiri w’Intebe avuga ko icyizere cyo gufungura amashuri mu kwezi kwa Nzeri kizanashingirwa ku myiteguro yo kubaka ibyumba by’amashuri birenga ibihumbi 22,500 hirya no hino mu gihugu.
Ubucucike bw’abana mu cyumba cy’ishuri hari aho bwagiye bugera ku bana 80. Amashuri abanza kuri ubu arimo abarenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500, ayisumbuye akaba arimo ibihumbi 800.