Abadipolomate baryohewe n’urugendo bakoreye muri Pariki y’Ibirunga (Amafoto)

Ku cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019, wari umunsi udasanzwe ku badipolomate bakorera mu Rwanda, ubwo basuraga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bakishimira bimwe ibyiza nyaburanga bahabonye.


Abo badipolomate basaga 40, barimo abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, bari kumwe na Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, bakirwa na Gatabazi Jean Marie Vianney, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.

Muri urwo ruzinduko, bari mu matsinda atandatu, buri tsinda rigizwe n’abantu umunani batemberezwa ibice bitandukanye bya Pariki y’igihugu y’Ibirunga, berekwa imiryango y’ingagi ziba muri iyo Pariki, bareba uko umutekano ucunzwe, banasura ikigo cyitwa Iby’iwacu cyiganjemo abahoze ari ba Rushimusi, aho babivuyemo bibumbira hamwe bakora koperative ikora ibijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Abo banyamahanga baba mu Rwanda bishimiye ibyiza nyaburanga byo muri Pariki y’ibirunga, bishimira n’intera u Rwanda rumaze kugeraho mu guteza imbere ubukerarugendo.

Peter H. Vrooman, Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yagaragaje kuri Twitter ye ko ubwo yasuraga Pariki, yishimiye gusura Amahoro Family, uyu ukaba ari umwe mu miryango y’ingagi iba muri pariki y’Ibirunga.


Ibyo Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yabonye muri Pariki y’Ibirunga ngo ni ibihamya bigaragaza neza uburyo igihugu cy’u Rwanda gikataje mu guteza imbere ubukerarugendo.

Ubwo basuraga ikigo Iby’iwacu cyashinzwe n’abahoze ari ba Rushimusi muri Pariki y’Ibirunga, batangajwe n’uburyo ubukerarugendo bwageze no mu baturage bukabinjiriza amafaranga, aho buri kwezi icyo kigo cyinjiza amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu, aturuka muri ba mukerarugendo cyakira.

Icyo kigo gikora ubukerarugendo hamurikwa umuco gakondo, aho bagaragaza ubukwe bwo mu Rwanda rwo ha mbere, kuvuza ingoma, imbyino gakondo, ubuvuzi gakondo n’ibindi.

Ubwo bamurikaga imico inyuranye, bavuza ingoma, Jenny Ohlsson, Ambasaderi wa Sweden mu Rwanda, yatunguye benshi ubwo yafatanyaga n’abakaraza kuvuza ingoma, yishimira ibiranga umuco w’u Rwanda yahasanze.


Nyuma y’urwo ruzinduko, Guverineri Gatabazi JMV wakiriye abo bashyitsi, yashimiye abitabiriye urwo ruzinduko by’umwihariko, Frederique DeMan, Ambasaderi w’u Buhorande mu Rwanda, Benoit Ryelandt Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, n’abandi bayobozi batandukanye.

Yabasabye gusura kenshi Intara y’Amajyaruguru kugira ngo birebere ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Ni urugendo kandi rwitabiriwe n’abayobozi banyuranye mu nzego nkuru za Leta, barimo abayobozi mu rwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) n’abandi.

Andi mafoto:




























Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.