Abafite serivisi zitemerewe gufungura muri iyi minsi si igihano bahawe – Min. Soraya

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye, yasabye abatanga serivisi z’ubucuruzi zemerewe kongera gukora kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ariko anibutsa ko abafite serivisi zitemerewe gufungura badakwiye kutabifata nk’igihano, kuko ari mu rwego rwo gukomeza gukumira ubwandu.

Minisitiri w



Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Soraya Hakuziyaremye

Ni mu gihe benshi mu bakora muri serivisi zemerewe kongera gusubukura imirimo, kuva ku wa mbere tariki 4 Gicurasi 2020 bazindukiye mu kazi.

Urwego rw’amahoteli n’ama resitora ni zimwe mu zo Inama y’Abaminisitiri iherutse guterana tariki 30 Mata 2020, yemeje ko zongera gufungura ariko zigatanga serivisi mu buryo bwubaharije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ni icyemezo abakozi b’amahoteli atandukanye mu Karere ka Musanze bavuga ko bakiriye neza, kuko mu gihe bari bamaze mu ngo zabo, hari abari baramaze kugerwaho n’ingaruka zo kuba batagikora.

Eric Mudaheranwa, ukorera La Palme Hotel iri mu Karere ka Musanze, yagize ati “Iki cyorezo cyaje gitunguranye, gituma twese twihutira kubahiriza gahunda ya guma mu rugo; abakozi nkatwe twari tumeyereye gukora duhembwa ku kwezi kandi kwari kutaragera ku musozo, gukenera ibyo guhaha kandi benshi bari babaye bahagaze urumva ko byari ibintu bigoye.

Icyemezo cyafashwe na Leta yacu cyo kongera gusubukura imirimo turacyishimiye cyane, ikihutirwa twamaze gukora ni ukuganira hagati yacu, tureba uko tugiye kwitwara mu kazi yaba ku bwirinzi bwacu n’abakiriya batugana”.

Mu bindi abakora mu mahoteli bavuze ko bagiye kwibandaho birimo kutirara.

Utuje Justine na we ukorera Fatima Hotel, yagize ati “Kuba baduhaye uburenganzira bwo kongera gutanga serivisi ntabwo ari umwanya tubonye wo kwirara, kuko icyorezo kitarangiye. Ni uruhare rwacu rwo kukirwanya dukurikiza amabwiriza Leta yashyizeho harimo kwambara ibidukingira, gukaraba intoki kenshi no gusiga ya ntera ya metero”.

Urutonde rwa serivisi zemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ko zikomeza gufunga, utubari tuza mu byiciro by’izo serivisi uko ari umunani.

Abafite izi bizinesi bavuga ko icyorezo cyabasigiye igihombo gikomeye, ku buryo hari n’abasanga mu gihe bazaba bongeye guhabwa uburenganzira, bizabasaba irindi shoramari ry’umurengera, kugira ngo bubure izi serivisi.

Kayumba Williams, ufite akabari kitwa Panama, yagize ati “Ubundi mu bintu by’ibanze bikenerwa muzi neza ko inzoga n’inyama biza ku isonga. Nkanjye iki cyorezo cyatumye duhagarika imirimo by’agateganyo, mu gihe hari inzoga nyinshi zari zibitse muri firigo, inyama na zo ni uko.

Ibyo byose byarangiritse. Urebye ku bantu bagize ibihombo nk’ibi, bakaba badafite ubundi buryo bashobora gushingiraho ngo bongere batangire ubucuruzi, bizababera ihurizo rikomeye”.

Akomeza agira icyo avuga ku mwanzuro wo gukomeza gufunga utubari by’agateganyo, yemeje ko mu gihe bagitegereje icyemezo Leta izafata cyo kongera kubakomorera mu minsi iri imbere, na bo biteguye kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umwe mu bakunze gukenera serivisi zitangirwa mu tubari witwa Rukundo, yagize ati “Ku bwanjye nsanga Leta yari ikwiye kuba yarafunguye n’utubari, kuko hari utwo usanga dutanga serivisi zidatandukanye cyane n’izitangirwa mu ma hoteli.

Wenda bagombaga kureba uturi kuri urwo rwego bakatwemerera gufungura, bikorohereza na wa mu kiriya ukeneye kujya gufata agacupa n’ikigaherekeje biri ku giciro giciriritse, kuko benshi muri twe tuba turi ab’amikoro make, ntibitworohere kujya muri hoteli”.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye, mu kiganiro aheruka kugirana na Televisiyo y’Igihugu yibukije abatanga serivisi zemerewe kongera gukora kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko kandi anakomoza ku bibaza icyatumye hari serivisi zikomeza gufunga.

Yagize ati “Ndumva abantu batagombye gutekereza ko serivisi zitemerewe gufungura ko ari igihano, ahubwo ni uko mu buryo tubona abantu banduriramo iyi ndwara ahanini bikomoka ku kuba abantu bahuye ari benshi, basabana kandi begeranye.

Akaba ari yo mpamvu dusanga twaba turetse kuzifungura, abazigana na ba nyirazo bumva ko bibabangamiye bakaba bihanganye, kugira ngo iki cyorezo kidakwirakwira mu bantu”.

Yongeraho ko “Hoteli zo nubwo zigira serivisi zijya gusa n’utubari, hari n’izindi serivisi zitanga dusanga zo zishobora gukorwa kandi abantu bategeranye, ari nabyo twakurikije twemeza ko zongera kuzifungura”.

Yasabye ko muri iki gihe zemerewe gutanga serivisi kubahiriza amabwiriza y’uko abantu bategerana, kandi n’isaha igenwe zitagomba kurenza ya saa moya z’ijoro zigomba kujya ziba zafunze mu rwego rwo kugabanya ibyago byatera ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.