Abafite ubukwe barishimira ko ubu bashobora gusezerana mu rusengero

Kubera icyorezo cya Covid-19 cyugarije isi n’u Rwanda rurimo, hari hashyizweho amabwiriza yo guhagarika ibikorwa bitandukanye harimo n’ibyo gushyingiranwa mu nsengero, byahagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyo cyorezo.


Hari abantu batandukanye bari bafite ubukwe muri iki gihe igihugu cyari mu kato, ariko mu minsi ishize Inama y’Abaminisitiri yagiye iterana mu bihe bitandukanye, ireba ibishobora kongera gufungura, n’ingamba zo gukomeza kwirinda.

Ni muri urwo rwego mu myanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa kabiri tariki 16 Kamena 2020, hajemo umwanzuro uha uburenganzira abifuza gusezerana mu rusengero, ariko uwo muhango ukitabirwa n’abantu batarenze 30. Gusezerana imbere y’amategeko byo byari byaremewe mbere mu nama yabanje, ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 15.

Mu bantu bari bategereje ko gahunda yo gusezerana mu rusengero yongera kwemerwa, harimo umusore n’inkumi bo mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera bifuje ko amazina yabo atatangazwa, ariko bafite ubukwe bwo gusezerana mu rusengero ku itariki 28 Kamena 2020.

Umukobwa yasobanuye uko yakiriye umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri wemerera abantu gusezerana mu rusengero, kuko ngo bahoraga bateze amatwi iyo bumvaga ko Inama y’Abaminisitiri yateranye, kugira ngo bumve niba hari icyo bavuga ku bijyanye n’ishyingiranwa mu rusengero.

Yagize ati, “Nk’abantu bamenye Imana, twumvaga ari ngombwa kunyura imbere y’Imana, tugasezerana ntitwishyingire, kuko Imana twarayikoreye, gushyingirwa binyuze mu mucyo ni ikintu twifuzaga cyane, ni intego twari twarihaye, ko tugomba gusezerana imbere y’Imana mbere yo kubana. Umwanzuro utwemerera gusezerana mu rusengero, njye nawufashe nk’icyanzu Imana iduciriye, ni yo mpamvu nta byo gukomeza gutegereza, kuko n’ubundi twari twararangije imyiteguro, twe twari kuba twarakoze ubukwe muri Werurwe bisubizwa inyuma n’iki cyorezo”.

Umukobwa asobanura ko bagiye bahura n’abantu bababwira ko icyorezo kitazarangira vuba, bityo ko bakwibanira, ariko bo bakomeza gutsimbarara ku ntego yabo yo kubana ari uko bamaze gusezerana imbere y’Imana mu rusengero.

Yagize ati, “Hari amajwi yazaga aduca intege, ngo nta maherezo y’iki cyorezo, ngo ubwo twasezeranye mu mategeko n’ubundi turi umugore n’umugabo dushatse twabana n’ibindi, ariko tukababwira ko twiringiye Imana, izadufasha tukabona uko dusezerana mu rusengero. Gahunda ya guma mu rugo yatangiye tubura icyumweru kimwe ngo dusezerane, imyiteguro yose yari yararangiye, ariko nta kundi.”

Ati “Urabizi nawe, iyo umuntu yakoze ubukwe, aba yifuza abantu bamugaragiye kandi benshi, ariko ubu twemerewe kutarenza abantu 30, tuzabyubahiriza ubwo ni 15 ku ruhande rwanjye na 15 ku ruhande rwe, ubukwe bube kuko ntitwakomeza gutegereza. Gusa nyuma ya Covid-19, dushobora kuzategura ibirori tukakira abantu, tukabashimira, tugatanga impano, kuko ubu ntazizatangwa n’ibindi”.

Ibyo gusezerana mu mategeko babikoze muri Gicurasi bakimenya ko Inama y’Abaminisitiri yabyemeye. Icyaburaga ngo ni ukujya mu rusengero nyuma bakabana.

Ku bijyanye no gushyingirwa mu rusengero, umukobwa avuga ko yamaze gutegura abantu 15 yemerewe, ni ukuvuga we n’umushyingira we(2), ababyeyi (2),musaza we n’umugore we(2),mukuru we n’umugabo we(2),murumuna we(1),nyirasenge(1),se wabo(1), umusaza mukuru(1),umukuru w’umuryango(1), Pasiteri(1) n’ushinzwe umuziki n’indangururamajwi ‘sonorisation’(1).

Ku ruhande rw’umusore bagiye gushakana, na we avuga ko umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri wemerera abantu gusezerana mu rusengero wamushimishije, ariko kumva batemerewe kurenza abantu 30 ngo birababaje.

Yagize ati, “Urabona mu muco w’Abanyarwanda turacyakunda ibirori birimo abantu benshi, wajya ureba ukabona na kanaka yaje, ni byo ababyeyi bazaba bahari, ariko nk’urubyiruko mwabanye, ntibazaba bahari ariko barabyumva, buriya abayobozi baba barebye ibikwiriye byadufasha kwirinda, kandi baca umugani ngo akaje karemerwa”.
Urebye imyiteguro yose yari yarangiye, gukodesha inzu tuzabamo, aho tuzakirira abantu n’ibindi, ariko wenda bazayadusubiza. Gusa nubwo tuzaba tutari kumwe n’abantu benshi nk’uko twabyifuzaga, ariko icyorezo nikirangira, turifuza kuzategura, tukabatumira tugatarama, tukishimana. Ku bijyanye no gukwa byarangiye twarakoye nubwo hatabayeho ibirori byo gusaba no gukwa.

“Twe byahagaze twaburaga icyumweru kimwe ngo tubane, inzu yo kubamo nari narayishyuye, ariko twaje kuvugana, bashyiramo undi muntu, bansubiza amafaranga ubu nashatse indi, hari n’ibyo twari twishyuye tutari twabaza niba bazadusubiza kuko ubu twari tukihugiyeho ngo turebe icyo dukwiriye gukora”.

Umusore na we yamaze gutegura abantu 15 yemerewe ku ruhande rwe hari we na ‘Parrain’ we (2) abo bavukana (4), baramu be(2),mwishywa we n’umugabo we(2),mukuru we kwa se wabo (1), umusaza mukuru (1), umusaza uhagarariye umuryango (1), uyobora ibirori ‘MC’(1), ufotora ‘camera’(1).

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.