Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza (National Council of Nurses and Midwives/NCNM), yabashimye ubwitange bagira mu kwirinda icyahungabanya ubuzima bw’abaturage giturutse ku mikorere mibi yabo, cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19.
NCNM ni urwego rutandukanye n’Urugaga rw’Abaforomo/kazi n’Ababyaza (Rwanda Nurses and Midwives Union/RNMU), kuko yo (NCNM) ari urwego rwashyizweho n’Itegeko ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko, ikaba ishinzwe kugenzura no gutunganya umwuga w’ubuforomo n’uw’ububyaza.
Uru rwego rukurikirana umuforomo/kazi n’umubyaza kuva atangiye kwiga uwo mwuga kugeza ku bakozi bose bakorera ibitaro n’ibigo nderabuzima mu Rwanda, kuri ubu bamaze kurenga ibihumbi 15. Ababyaza ni bo bake kuko ngo bagera ku bihumbi bibiri gusa.
Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya NCNM, Capt Kagabo Innocent, asaba abaforomo/kazi n’ababyaza batariyandikisha mu ikoranabuhanga ribahuza kubikora, kugira ngo babashe gukomeza kwihugura muri gahunda yitwa CPD.
Avuga ko Urwego ruhagarariye abaforomo ku isi(ICN) rwabageneye amasomo yo kwihugura ku bijyanye n’icyorezo Covid-19, aya masomo akazatangira kunyuzwa mu butumwa bugufi kuri telefone mu gihe cya vuba.
Agira ati “Tubashishikariza kwitabira ayo mahugurwa kugira ngo akomeze kubongerera ubumenyi, ndetse tugahamagarira abantu kwitabira kwiga ibijyanye n’ububyaza kugira ngo umubare wiyongere.”
“Turashaka ko hakora wa muntu wabyigiye kugira ngo bitazazana ingaruka, kuko iki gihe kirakomeye cyane (mu bijyanye n’ubuzima), hari abandura indwara n’ibindi bibazo”.
Umwanditsi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Abafaromo/kazi n’Ababyaza, Julie Kimonyo yakomeje agira ati “Umuforomo, Umuforomokazi cyangwa Umubyaza, ni umuntu wize warangije amasomo agahabwa uburenganzira, uwo muntu rero iyo atujuje inshingano ze agakora ibibangamira umurwayi (tumaze kubona batatu), arahagarikwa ariko akazongera gukora”.
Kuri uyu wa 12 Gicurasi ubwo isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abaforomo, n’abaforomokazi, Ubuyobozi bwa NCNM bwabashimiye kubera imyitwarire n’ubwitange barimo kugaragaza muri ibi bihe bya Covid-19.
Perezida w’Inama y’Ubuyobozi ya NCNM, Capt Kagabo yakomeje agira ati “Baritanze bishoboka, n’ubwo baba bazi ko igihe cyose bahura n’ibibazo, ariko bakomeje za ndangagaciro zo gufasha ababagana”.
Itegeko No 25/2008 yo kuwa 25/07/2008 rishyiraho Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza, riha urwo rwego kugena uburyo bw’imikorere yabo ndetse no kugenzura uburyo uwo mwuga ukorwa.
Iri tegeko ryatangajwe mu Igazeti ya Leta ya Republika y’u Rwanda tariki ya 1 Ugushyingo 2008, nyuma yaho NCNM yaje gutangizwa ku mugaragaro na Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ku itariki ya 09 Ukwakira 2009.
Iri tegeko kandi riha NCNM ubushobozi bwo kwemeza abakwiriye gukora umwuga w’ubuforomo n’uw’ububyaza, ikaba igomba kubaha ibyemezo, ndetse ikanakurikirana, ikagenzura abakora uwo mwuga n’ibigo bigamo, igategura gahunda y’amasomo ku banyeshuri, ikanatanga ibizamini ku batangira gukora uwo mwuga bageze ku rwego rwa A1.
Kuri ubu mu Rwanda hari amashuri atanu yisumbuye yigisha ibijyanye n’ubuforomo n’ububyaza mu turere twa Muhanga(Kabgayi), Ngoma, Gicumbi, Rwamagana na Nyagatare, kandi NCNM ikaba ishimira Leta y’u Rwanda kuba yarabahaye kwiga kugeza ku mpamyabushobozi z’ikirenga.