Abafundi 150 barimo n’abayede bo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bahuguriwe uburyo bwo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu murimo wabo wa buri munsi, basabwa umusanzu wo guhugura abandi.
Ni igikorwa cyabaye ku itariki ya 27 Nyakanga 2020, cyateguwe na Kampani T.Commit Ltd, ifashwa n’Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Budage bahuriye mu mushinga witwa T.4188, usanzwe ufasha u Rwanda muri gahunda y’uburezi, bongera umubare w’ibyumba by’amashuri.
Abo bafundi n’abayede bagera ku 150 bahawe amahugurwa ku ikubitiro, ni abari kwifashishwa mu kubaka ibyumba bitanu by’amashuri n’icyumba cy’umukobwa ndetse n’ubwiherero mu rwunge rw’amashuri rwa Nanga mu Kagari ka Rubaya mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu.
Umuhuzabikorwa w’umushinga T.4188 mu Rwanda, Kalimba Banga Claude, yabwiye Kigali Today ko kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda COVID-19 biri mu nshingano zabo nk’abantu bakorana umunsi ku wundi.
Agira ati “Dushaka kwigisha abaturage benshi ibijyanye na COVID-19 uburyo bayirinda. Ni muri urwo rwego twahereye ku bafundi twakoranye twubaka ibi byumba bitanu by’amashuri n’icyumba cy’umukobwa, ubwiherero n’ibindi, bahuye n’ingaruka za COVID-19 nk’uko igihugu cyose cyahuye na yo. Ni uburyo bwo kubigisha ibijyanye no kwirinda COVID-19 twirinda ko bamera nk’abatarakoranye na Kompanyi T.Commit LTD”.
Uretse guhabwa izo nyigisho zo kwirinda COVID-19, abo baturage banahawe ibikoresho byo kubafasha mu kwirinda icyo cyorezo birimo isabune, ibase, igikombe, agapfukamunwa ndetse n’ibiribwa byo kubafasha kuva mu bibazo batewe na COVID-19, biromo umuceri, amavuta na kawunga.
Ni inyigisho zakiriwe neza n’abo baturage, biyemeza gukangurira abandi kwirinda COVID-19 baharanira kuyirwanya bivuye inyuma, dore ko Nyabihu ari kamwe mu turere twakunze kugaragaramo icyo cyorezo, bavuga ko bagiye guharanira kurushaho kwirinda banarinda abandi.
Uwineza Francine ukora umwuga wo guhereza abafundi, ati “Ndashimira uyu mushinga waduhaye akazi ukaba unaduhuguye. Dusanzwe tuzi amabwiriza yo kwirinda COVID-19 mu kazi dukaraba, duhana intera nubwo wasangaga tutabisobanukiwe neza, ariko uyu munsi twize byinshi bizadufasha kwirinda no kurinda abandi, dore ko baduhaye ibikoresho by’isuku birimo n’udupfukamunwa”.
Umufundi witwa Ndindiriyimana Fidèle, ati “Turirinda nubwo bamwe bibagora ugasanga barabyibagiwe ugasanga agapfukamunwa bakamanuye. Ariko kuva uyu munsi amahugurwa duhawe aratwubatse, tugiye kuyirinda twivuye inyuma”.
Ibyumba bitanu by’amashuri n’icyumba cy’umukobwa byubakwa muri uwo Murenge wa Mukamira, bifite akaciro k’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 153, ngo bije gukemura ikibazo cy’ubucucike mu mashuri hagamijwe no kurushaho kwirinda icyorezo cya COVID-19,nk’uko Kalimba Banga Claude yabibwiye Kigali Today.
Asaba buri wese mu bahuguwe gukurikiza amabwiriza ya Leta mu kwirinda COVID-19 no kugeza ubwo butumwa ku bandi hagamijwe guhashya icyo cyorezo.
Ati “Ubutumwa tubaha ni ugukomeza gukorana umurava kandi mwubahiriza amabwiriza ya Leta nk’uko twabibasobanuriye, ikindi mudufashe muhugure abandi duhashye burundu COVID-19”.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukamira buvuga ko muri uwo murenge hakiri abantu batarumva neza ububi bwa COVID-19, nubwo ubuyobozi budasiba kubigisha.
Bushimira abo Banyarwanda bakomeje kubaka amashuri muri uwo murenge no gutera inkunga ibikorwa bikangurira abaturage kurwanya COVID-19, bunasaba abo bahuguwe kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyo cyorezo nk’uko bivugwa n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira, Munyansengo Fred.
Ati “Muri ibi bihe icyo dukomeza kubwira abaturage ni uko COVID-19 igihari. Hari ubwo ubona rimwe na rimwe abaturage bateshutse ugasanga hari aho bagiye mu tubari, bagiye gusangira kandi bitemewe. Icyo tubwira abaturage ni ugukomeza kwirinda kandi bakubahiriza amabwiriza yose duhabwa n’inzego z’ubuyobozi zidukuriye”.
Muri abo bafundi n’abayede bahawe izo nyigisho, hatumiwemo n’abaturage 15 bo muri ako gace bakennye kurusha abandi, mu rwego rwo kubafasha kuva muri izo ngaruka batewe n’icyo cyorezo.