Abagabo 2 barindaga umurima wa Kazungu i Nyagatare basanzwe bapfuye / Abo bakorana nibo batanze amakuru

NYAGATARE: Abagabo babiri bo mu Murenge wa Tabagwe, Akagari ka Gitengure, Umudugudu wa Gitengure mu Karere ka Nyagatare, bari basanzwe barinda umurima w’umugabo witwa, Niyomugaba Jean Claude, uzwi nka Kazungu, basanzwe bapfuye. Amakuru y’uru rupfu yamenyekanye mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 1 Ukwakira 2023 ahagana saa tatu za z’amanyawa (9h00) atanzwe n’abo bakoranaga.

Umunyamabanga Nshibgwabikorwa w’Akagari ka Gitengure, Kayiranga Pascal, yatangaje ko kugeza ubu hataramenyekana intandaro y’urwo rupfu. Ati “ Bampamagaye bambwira ko hari abagabo babiri baguye mu murima wa kazungu. Bakaba bari abantu bari bamaranye igihe bakorana nawe, bari abakozi be basanzwe aho batemaga ibiti byo gutwika amakara. Bamaze kubitema, yari afite umurima we w’ibijumba n’amateke. Aho yabazanye ngo bamuraririre bareke kubyiba. We mbimubajije arampakanira, ambwira ko we atabazi ariko abaturage nibo babinsobanuriye, ko bakoranye amezi ane cyangwa atanu.”

Gitifu Kayiranga avuga ko imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe ku Bitaro bya Nyagatare gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane intandaro y’urwo rupfu, asaba abaturage gutanga amakuru. Ati”Ubutumwa tubaha ni ukwihangana, ikindi ni ukubaba hafi tukabasobanurira, ariko ibintu byo kwemerera mu marozi tugerageze kubibakuramo ntabwo ari ngombwa cyane.”

Kugeza ubu nubwo hataramenyekana icyishe abo bagabo haracyekwa ko imbabura yari iteretse iruhande rw’ihema barimo barinda umurima.

Cyakora hari n’abandi bakeka ko baba bishwe n’uburozi, nyuma y’amakuru yavugaga ko bibye umurima w’ibitoki n’imyumbati by’umuturage.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.