Abagande 100 bari baraheze mu Rwanda kubera Covid-19 basubiye iwabo

Ambasade ya Uganda mu Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020, yabashije gucyura Abagande 100 ku barenga 350 bari baraheze mu Rwanda kubera icyorezo cya Covid-19.

Batashye mu modoka za Kompanyi ya Volcano

Batashye mu modoka za Kompanyi ya Volcano

Iki ni icyiciro cya mbere, Ambasade ya Uganda icyuye, ikaba ivuga ko hari gahunda yo gucyura abantu 100 buri nyuma y’iminsi itatu.

Ambasade ya Uganda yazindukiye mu gikorwa cyo kubabarura no kubacyura, hifashishijwe bisi za Kompanyi itwara abagenzi ya Volcano , zabakuye i Kigali ku cyicaro cya Ambasade, zerekeza muri Uganda zinyuze ku mupaka wa Gatuna/Katuna.

Uhagarariye Abagande baba mu Rwanda, Boogere Issah, yashimiye Abagande bose ubufatanye bagaragaje ndetse n’ubufasha batanze mu gufasha bagenzi babo mu bihe bya #GumaMuRugo, abasaba kuzagumana uwo mutima. Yabifurije kandi urugendo ruhire.

Abayobozi muri Ambasade babanje kubaganiriza mbere yo guhaguruka basubira mu gihugu cyabo

Abayobozi muri Ambasade babanje kubaganiriza mbere yo guhaguruka basubira mu gihugu cyabo

Mu ijambo rye, ushinzwe ububanyi muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda, Anne Katusiime, yashimye abo Bagande kuba barihanganye mu bihe byari bigoye, kandi abizeza ko Abagande bose bari mu bibazo bagomba kuzasubira mu gihugu cyabo amahoro.

Na we abifurije urugendo rwiza, kandi abasaba gukurikiza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.


Bisi zacyuye abo baturage zambitswe amabendera y’igihugu cyabo, zhaguruka ku cyicaro cya Ambasade ya Uganda ku Kacyiru ku isaha ya saa tatu za mu gitondo, zerekeza ku mupaka wa Gatuna/Katuna, ziherekejwe n’abayobozi muri Ambasade.

Abo baturage baraza kwakirwa i Kampala n’abayobozi muri Minisiteri y’Ubuzima, hanyuma bahite bajyanwa mu kato, nk’uko biteganywa n’iyo Minisiteri.


Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.