Abaforomo batari mu mwuga wo kuvura kubera indi mirimo bakora ubu bakaba bari mu ngo zabo kubera amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, barifuza gutanga umusanzu wabo nk’abakorerabushake, bunganira Leta mu guhangana n’icyo cyorezo.
Abo baganga bishyize hamwe muri ibi bihe bikomereye u Rwanda n’isi muri rusange, bashyiraho ihuriro bise ‘Rwanda Nurses Volunteers Union’, bakaba bamaze kugera kuri 67 ariko ngo hari n’abandi bifuza kubasanga ngo bafatanye muri icyo gikorwa.
Umuyobozi w’iryo huriro, Kirenga Juvens, umuforomo A1 wabonye iyo mpamyabushobozi muri 2014 ariko akaba ataragiye mu buvuzi, avuga uko bagize icyo gitekerezo.
Ati “Twarebye uko icyo cyorezo gihangayikishije isi, tubona uko mu bihugu cyahereyemo gifata abantu benshi bikarenga ubushobozi bw’abaganga basanzwe mu mwuga, duhitamo gutanga amaboko yacu ngo dufashe igihugu cyaduhaye ubwo bumenyi. Ubu twamenyesheje inzego zibishinzwe ko twiteguye, aho badukenera badukoreshe”.
Ati “Twatanze urutonde muri Minisiteri y’Ubuzima rw’abantu 67 kuko byihutirwaga, ariko hari n’abandi barimo kudusaba ngo tubashyiremo na bo bitange. Tukabona ko hari amaboko igihugu kitari kizi kandi yagira akamaro muri iki gihe gisaba ubwitange bwinshi mu rwego rw’ubuvuzi”.
Akomeza avuga ko icyo basaba Leta ari ukubona amahugurwa mu gihe gito ndetse n’ibikoresho bikenerwa ubundi bakitanga.
Ati “Twebwe turi abakorerabushake, icyo dukeneye gusa ni amahugurwa n’ibikoresho ubundi tukitanga kugira ngo turokore ubuzima bw’abandi bantu bari mu kaga. Akenshi iyo wiyemeje kuba umukorerabushake utanga n’ubushobozi bwawe kugira ngo ugire abo ufasha, turiteguye rero”.
Ntihemuka Jean Bosco na we wize iby’ubuzima bwo mu mutwe, avuga ko biteguye kandi ko nta mpungenge bafite nubwo icyo cyorezo giteye ubwoba.
Ati “Impungenge ntazo kuko iyo wiyemeje kujya ku rugamga uba wiyemeje kurwana. Ntitwakwicara rero ngo tugereke akaguru ku kandi mu gihe dufite ubumenyi twahawe n’igihugu cyacu ntitubukoreshe mu gihe bikenewe, ntacyo twaba tumariye igihugu n’isi muri rusange, twiteguye gufatanya n’abandi guhangana na Covid-19”.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko iryo huriro ryatekereje igikorwa cyiza kandi ko biteguye gukorana na ryo.
Ati “Igitekerezo cyabo turagishima cyane, batwoherereje urutonde rwabo, ubwo icyo tugiye kubakorera ni ukubategurira amahugurwa kuko bamaze igihe batavura, babanze biyibutse ibyo kuvura, cyane cyane kuri Covid-19. Bamaze guhugurwa bazajya bahora biteguye ku buryo bakenewe twahita tubahamagara bakadufasha”.
Akomeza avuga ko hari n’abandi bo mu nzego zitandukanye z’ubuzima barimo gukomeza kugaragaza ubushake bwo gufasha Leta mu guhangana n’icyo cyorezo kandi ngo birimo kongera imbaraga mu buryo bwo kwita ku barwayi.
Kugeza ubu abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus ku isi barenga ibihumbi 307, kikaba kimaze guhitana abasaga ibihumbi 13, ari yo mpamvu isi yose yahagurukiye kukirwanya n’imbaraga nyinshi.