Abagize Sendika y’abakora mu buhinzi n’ubworozi mu Rwanda (SYNATRAEL) bavuga ko uwari perezida wayo, Emmanuel Ngendambizi yayisubije inyuma kubera kuyicunga nabi, ari yo mpamvu bamweguje aranasimburwa, gusa we ibyo ntabikozwa.
Iyo sendika yiganjemo abakora mu buhinzi bw’icyayi ariko hakaba haragiye hazamo n’abandi, ngo ikaba yari imaze imyaka ine iyoborwa n’uwo mugabo, aho mu myaka itatu ishize bivugwa ko imicungire yabaye mibi, bamwe mu nama y’ubuyobozi barirukanwa, ayo makimbirane ngo akaba yaratumye umuterankunga wabo abihagarika bibasubiza inyuma.
Umwe mu bagize komite nyobozi y’iyo sendika, Karambizi Olivier wanayoboye inzibacyuho yayo, avuga uko amakimbirane yatangiye ari na yo yabateje ibibazo.
Ati “Perezida kuva muri 2016 yakoreraga mu bwiru, hagira ushaka kumenya ibijyanye n’amafaranga yinjira muri sendika n’uko akoreshwa, akamwirukana. Twabonye ko bikabije amaze kwirukana abayobozi bane yanatangiye kuducamo ibice, ni bwo twakangutse dushaka kubyinjiramo kuko ubundi ntabwo umuntu yagiraga icyo amenya”.
Ati “Nk’ubu hari amafaranga impuzamasendika, COTRAF, yashyiraga muri sendika yacu buri mwaka asaga miliyoni icyenda, ayo twamenye bitinze ko yinjira. Hari kandi abaterankunga bacu b’Ababiligi baduhaga hafi miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka, ayo yose ntitwamenyaga imikoreshereze yayo, twashaka gukora igenzura akabyanga ngo nta ngengo y’imari yabyo ihari”.
Yongeraho ko abo baterankunga bageze aho bahagarika ayo mafaranga batangaga, kuko bumvaga amakimbirane ari muri sendika ndetse ko n’uwo perezida atabashaga gusobanura ibyo yabazwaga, hanyuma baje kumuhagarika by’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu, nk’uko Karambizi abisobanura.
Ati “Mu nama iheruka twari kumwe na we, twemeje ko ahagarara mu gihe cy’amazi atatu mu buryo bw’agateganyo ariko ntiyabyakira neza. Byabaye ngombwa ko dufunga ibiro, nyuma na we araza ashyiraho ingufuri ya kabiri, tubura uko dukora indi nama kubera Covid-19, ubu akaba ari ho tubonye uburyo bwo kuyikora”.
Kongere idasanzwe y’iyo sendika yateranye ku wa 19 Nyakanga 2020, bagaruka ku bibazo baciyemo, ni ko kwemeza kweguza burundu Ngendambizi wari warigaruriye ibiro nubwo byari byafunzwe, bahita batora komite nyobozi nshya.
Ku rundi ruhande, uwegujwe ari we Emmanuel Ngendambizi utaranitabiriye iyo kongere, aganira na Kigali Today, yemeje ko kugeza ubu ari we perezida w’iyo sendika.
Ati “Kugeza kuri iyi saha ni njye perezida wa SYNATRAEL. Inama bavuga yabaye jyewe sinyizi, cyane ko ntari nanayitumiwemo. Ibiro bya sendika ni jye ubifite kugeza ubu ndetse n’ibindi byose birebana na yo ni njye ubiyoboye, inama rero ireba urwego itatumijwe n’umukuru warwo ndetse akanayiyobora, ubwo yakwemerwa ite! Abayitumije ubwo hari ibindi bagambiriye”.
Avuga kandi ko iyo nama ngo ‘niba yaranabaye’ yabaye mu buryo butemewe n’amategeko, kuko we iyo azi iheruka y’iyo sendika ndetse yanayoboye, yabaye ku ya 12 Nyakanga 2020.
Icyo urwego rukuriye amasendika y’abakozi, COTRAF, rubivugaho
Perezida wa COTRAF Rwanda, Eric Nzabandora, avuga ko ikibazo cy’iyo sendika bakizi kandi bagikurikiranye.
Ati “Ibibazo byavutse muri iyo sendika abanyamuryango babitugejejeho, tubagira inama yo kubikemura mu bwumvikane. Ibyo bimaze kunanirana, twabonye raporo y’inama nkuru ya sendika ivuga ko perezida wayo ahagaritswe by’agateganyo ndetse ko na biro bayifunze kugira ngo yikosore, ariko na byo ntibyakunda, tubasaba gukurikiza ibyo amategeko agenda sendika yabo ateganya”.
Ati “Twitabiriye rero kongere y’urwego rukuru rwa sendika ari na rwo rufata ibyemezo, berekana imyanzuro bafashe irimo no kweguza burundu perezida kuko babonaga adakwiye gukomeza kuyobora, ahubwo ko akwiye gukurikiranwa”.
Kuri Nzabandora rero, ngo ibyo abagize iyo sendika bakoze biri mu kuri kuko byakurikije ibigenwa n’amategeko.
Ati “Ibyo bakoze bikurikije amategeko kuko n’uwahagaritswe bamutumiye nubwo atitabiriye ndetse twasabwe no kubahuza, we ntiyabyemera. Ukurikije rero uko amategeko ya SYNATRAEL yubatse n’uko aya COTRAF ateye, turahamya tudashidikanya ko ibyo bakoze byubahirije amategeko”.
Akomeza agira inama amasendika y’abakozi gukorera mu mucyo, umuyobozi akemera kubazwa ibyo akora, ntiyumve ko ari we herezo rya byose, kuko ibikorwa ari iby’abanyamuryango bityo ko agomba kumva ibyo bashaka akaba ari byo akora.
SYNATRAEL yashinzwe muri 2003, ikaba sendika imwe muri esheshatu zigize COTRAF, ari na yo ifite abanyamuryango benshi, kuko kugeza ubu ngo ifite abagera ku 1,600 batanga imisanzu ku buryo buhoraho, perezida mushya watorewe kuyiyobora akaba ari Uwintwari Alexis.