Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basanze Nyungwe itekanye

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yateguye gahunda y’iminsi itatu yo gutembereza abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.


Muri iyo gahunda y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2019, baratembera mu Burengerazuba no mu Majyaruguru y’u Rwanda, birebera ibyiza bitatse u Rwanda.

Ubwo butembere kandi bugamije kubagaragariza ko hari umutekano usesuye, bitandukanye n’ibyavugwaga ko hari impungenge z’umutekano muri ibyo bice.

batangiye gahunda y’iminsi itatu yo gusura ibyiza bitatse u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru. Ni gahunda itangirira muri pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Muri iyo pariki babonye uburyo ubukerarugendo bukorwa, ibyiza nyaburanga muri pariki ndetse n’uburyo muri Pariki ya Nyungwe hari umutekano usesuye.


Ishyamba rya Nyungwe ribonekamo isoko ya Nil. Ribonekamo kandi amoko y’ibiti asaga igihumbi, n’amoko 85 y’inyoni. Mu bindi byiza nyaburanga birangwa muri iryo shyamba birimo ikiraro cyo mu kirere (Canopy walkway) gifite uburebure bwa metero 160.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr. Richard Sezibera n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe batemberanye n’abo bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda.





Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.