Abahamagara 114 bikinira batawe muri yombi. Rugagi n’abandi bavuga ko bakiza COVID-19 bihanangirijwe (Video)

Polisi y’u Rwanda yihanije Bishop Rugagi Innocent uherutse kumvikana yigamba ko akiza Coronavirus, inaburira abavugabutumwa n’abandi bantu bose bavuga ko bakiza indwara, ko uzafatwa azabihanirwa n’amategeko kuko ari ukuyobya abaturage.

Bishop Rugagi Innocent aherutse kugaragara mu mashusho avuga ko yakijije abantu benshi Coronavirus, ndetse ko n’undi wese uzayirwara azajya ahamagara akamusengera. Ni mu gihe Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu batawe muri yombi bazira guhamagara numero ya telefoni 114 yagenewe kwakira abafite ibibazo ku ndwara ya COVID-19, nta mpamvu zifatika bafite.

Reba ibindi birambuye muri iyi Video yafashwe na Richard Kwizera/Kigali Today

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.