Abahanzi bagezweho barimo Kenny Sol , Papa Cyangwe , Afrique na Okkama bitezweho gushyushya umujyi wa Gisenyi

Muri iyi weekend mu mujyi wa Gisenyi harahurira ibyamamare bigezweho muri iki gihe , haba mu bahanzi ndetse n’abavanga muzika bazwi kw’izina ry’aba Dj. Aba bose bazaba baje gususurutsa abazitabira igitaramo cyiswe ‘Fans Hangout Party’ yateguwe na ‘Karisimbi Events’ ikomeye mu Rwanda.

Abahanzi nka Kenny Sol , Papa Cyangwe , Afrique , Okkama ndetse na Malizuku bafatanya n’aba DJs (Abavanga muzika) batandukanye barimo Dj Traxx , Dj Theo , Dj Roxy ndetse na Dj Cyusa , bazafatanya mu gutaramira abazaba bari muri Kivu Park Hotel iri muri uyu mujyi uri muri imwe ikunzwe cyane hano mu Rwanda.

Iki gitaramo kizitabirwa na benshi bazaba baturutse mu mujyi wa Kigali, abazahagurukana n’ibibyamamare bagenda batembera umuntu umwe azishyura ibihumbi 80 Frw ndetse n’ibihumbi 150 frw , azaba akubiyemo ay’urugendo , Amashyuza, aho kuryama , ibyo kurya bya mu gitondo , Sasita na ninjoro ndetse na Kuteri (HeadSets).

Habaho umuhango wo kunyura kuri tapi itukura , kwifotozanya ndetse no kumenyana n’ibyamamare mugihe aba Djs bo bazaba bari kuvanga imiziki.

Kwinjira muri iki giratamo byarorohejwe cyane kuko mu manya isanzwe itike ari 5000 Frw , mu myanya yisunbuye itike ikaba 10.000 Frw ndetse na 50.000 Frw kumeza y’abantu 6.

REBA VIDEO

https://www.youtube.com/watch?v=tBS11k8hdjw

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.