Abahanzi nyarwanda barimo Bwiza , Ish Kevin na Kivumbi King bagaragaje amarangamutima yabo kuri Perezida Kagame wabakiriye m’ Urugwiro

Nyuma y’uko Perezida Kagame ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2020 muri Village Urugwiro, yakiriye abashyitsi biganjemo abahanzi bamaze iminsi i Kigali, aho bari bitabiriye ibirori bya ‘Trace Awards & Festival 2023’ byatanzwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu. Abahanzi nyarwanda Bwiza Emerance, Kivumbi King ndetse na Ish Kevin bagaragaje ibyishimo nyuma yo guhura Perezida wa Repebulika y’u Rwanda, Paul Kagame aho bavuze ko ari inzozi zabaye impamo.

Muri aba bahanzi harimo n’abahanzi Nyarwanda, aho babinyujije ku mbuga nkoranyamba bagaragaje amarangamutima yabo, nyuma yo guhura na Perezida Kagame bagafatana n’agafoto.

Bwiza Emerance mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko yishimiye guhura na Perezida Kagame kuko ari intangarugero kuri Afurika yose. Ati “Guhura na Perezida Paul Kagame byari inzozi, kandi ndabyishimiye cyane! Si intangarugero kuri njye gusa, ahubwo ni intangarugero ku rubyiruko rwose rw’Abanyarwanda n’Abanyafurika.”

Umuraperi Ish Keven we yagize ati “Inshuti y’urubyiruko, turagukanda cyane Nyakubahwa Paul Kagame.”

Umuhanzi Kivumbi King we yavuze ko ari inzozi zibaye impamo kuba ahuye n’umukuru w’igihugu. Ati “Ni iby’agaciro. Inzozi zibaye impamo. Njye na Perezida wanjye.”

Ibi bihembo bya Trace Awards mu banyarwanda bari bahatanye Bruce Melodie ni we wabashije kwegukana igihembo, aho yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umunyarwanda.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.