Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryamaze gutangaza urutonde rw’abari guhatanira imyanya mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain rizashyirwa i Kigali.
Hashize iminsi hatangijwe imikoranire hagati y’igihugu cy’u Rwanda ndetse n’ikipe ya Paris Saint Germain binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Mu bikubiye mu masezerano y’imikoranire harimo no kuzamura impano z’abakiri bato mu mpira w’amaguru, aho kugeza ubu ikipe ya Paris Saint Germain yamaze kwemera gushyira mu Rwanda ishuri ry’umupira w’amaguru (Academie).
Nyuma y’iminsi hashyizwe ku isoko imyanya y’abazakora muri iryo shuri, kuri uyu wa Gatanu Ferwafa yamaze gushyira hanze urutonde rw’abahatanira kuyobora ndetse no gutoza muri iri shuri hataramenyekana igihe rizatangirira.
Ku mwanya w’Umuyobozi mukuru w’iri shuri, abemejwe ni abakandida babiri ari bo ni Bananeza Raymond ndetse na Ndanguza Théonas usanzwe ari umujyanama mu bya Tekinike uhagarariye Ferwafa mu ntara y’Amajyepfo, akaba yarigeze no kwiyamamariza kuyobora Ferwafa.
Ku mwanya w’Umuyobozi wa Tekinike, hari abakandida babiri ari bo Seninga Innocent watoje amakipe nka Kiyovu Sports, Isonga, Etincelles, Police ndetse na Musanze ari gutoza ubu, hakaza na Jimmy Mulisa watoje ikipe ya Sunrise ndetse na APR FC, ubu akaba asanzwe yaratangije ishuri rye ryigisha umupira w’amaguru ryitwa Urumuri.
Undi mwanya ni uw’umutoza w’iri shuri uri guhatanirwa n’abakandida barindwi ari bo Dushimimana Djamillah, Rumanzi David, Mbabazi Alain, Ntakirutimana Bonaventure, Umunyana Séraphine, Nonde Mohamed na Nyinawumuntu Grace.