Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko mu myaka itatu ishize abapfa bazira malariya bagabanutseho 60% kubera ingamba zafashwe zo kuyirwanya ndetse n’uruhare rukomeye rw’abajyanama b’ubuzima mu kuyivura.
Ibyo ni ibivugwa na Dr. Aimable Mbituyumuremyi, ukuriye ishami ryo kurwanya malariya mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, kuwa 22 Mata 2020, aho yagaragaje ko guhangana na malariya bikomeje nubwo igihugu kiri mu bihe bigoye kubera Covid-19.
Dr. Mbituyumuremyi agaruka ku mibare igaragaza uko iyo ndwara yagabanutse mu gihugu ndetse akanerekana ingamba zifashishijwe kugira ngo bigerweho.
Agira ati “Mu mwaka ushize wa 2019 abishwe na malariya bari 264, tukabigereranya no muri za 2015-2016 aho iyo ndwara yari nyinshi, kuko hapfaga abantu hafi 660 ku mwaka, bivuze ko bagabanutseho 60%. Abarwara malariya y’igikatu na bo baragabanutse bava ku bihumbi 18 muri 2016, bagera hafi ku 7000 muri 2019, ni hafi igabanuka rya 61%”.
Avuga ko mu ngamba zatumye ibyo bigerwaho harimo gutanga inzitiramibu buri nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu ku bantu bose, ndetse n’izihabwa ibyiciro bizahazwa cyane na malariya birimo abagore batwite n’abana bo munsi y’umwaka, bazihabwa uko baje ku bipimo kwa muganga.
Inzitiramibu zimaze iminsi zitangwa ngo zimaze kugera mu turere 13, gusa ngo gahunda yagenze gahoro kubera Covid-19, ariko barateganya ko Gicurasi izarangira abagomba kuzihabwa bazibonye, igikorwa kikazarangira hatanzwe inzitiramibu 7,500,000 zirimo izitumizwa hanze ndetse n’izikorerwa mu Rwanda.
Arongera ati “Ikindi ni ugutera imiti yica imibu imbere mu nzu dukorera mu turere turimo malariya nyinshi, ahanini ni mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo kuko ari ho hihariye 70% by’iyo ndwara mu gihugu cyose. Ubu tugeze ku ntambwe yo gutera imiti mu turere 13 mu gihe mbere twateraga nka dutanu cyangwa turindwi”.
Avuga kandi ko uturere tutaraterwamo umuti twari duteganyijwe bizakorwa mu kwezi gutaha kugira ngo igihe cy’umuhituko w’imvura kigere byararangiye, ni ukuvuga Gicurasi na Kamena, kuko ari bwo iyo ndwara yiyongera.
Ikindi cyiza cyakozwe, ngo ni uko abaturage bagize ibyago byo kwandura malariya bavurwa hakiri kare, ahanini bavuwe n’abajyanama b’ubuzima kuko babari hafi, imibare ikaba yerekana ko mu mwaka ushize w’ingengo y’imari, abarwayi hafi 57% bavuwe n’abajyanama b’ubuzima, ari byo bigabanya impfu na malariya y’igikatu.
Hatangiye gukoreshwa Drones zitera imiti mu bishanga
Ku itariki ya 10 Werurwe 2020, ni bwo mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kwica imibu isanzwe mu ndiri yayo, ahanini mu bishanga, hifashishijwe utudege duto tutagira abadutwara (drones), igikorwa cyatangirijwe mu gishanga cya Rugende, Umurenge wa Rusororo muri Gasabo.
Iyi gahunda ngo iri mu buryo bw’igerageza mu gihe cy’amezi atandatu, kugira ngo hazagaragazwe umusaruro wayo, nk’uko Dr. Mbituyumuremyi abisobanura.
Ati “Ubu buryo bwa drones buracyari mu igerageza, si ingamba yatangiye gukoreshwa mu gihugu. Tugomba kubanza kureba uko aho iyo miti itewe igabanya uburwayi bwa malariya ku kigero kingana iki. Tuzakora igenzura nyuma y’amezi atandatu, igerageza rikaba rikorerwa mu Mujyi wa Kigali muri Gasabo, gusa byabaye nk’ibihagaze kubera Coronavirus ariko turabikomeza”.
Nyuma y’iryo gerageza, biteganyijwe ko ubwo buryo bwo gutera imiti mu bishanga no mu bihuru hifashishijwe drones buzakomereza mu tundi turere, cyane cyane utwibasirwa n’iyo ndwara.
Agira inama abaturage yo gukomeza kwirinda Malariya, bakurikiza gahunda zisanzweho zo kwirinda.
Ati “Dukangurira abantu kwirinda Coronavirus, ariko ntibiyibagize ko hari izindi ndwara zibugarije zirimo malariya, ntihagire urembera mu rugo kuko abajyanana b’ubuzima bafite imiti. Ingamba zo kwirinda bazikomeze rero, cyane cyane baryama mu nzitiramibu zikoranye umuti”.
U Rwanda rukomeje gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zo kurwanya malariya, kugira ngo ruzagere ku ntego rwihaye y’uko iyo ndwara izaba yagabanutse kugera kuri 90% muri 2030.