Mu myaka umunani ishize ubwo gahunda yitwa “Tubarere mu miryango” yatangizwaga, ikigo cyareraga impfubyi cyitwa ’Orphelinat Noel’ cyo ku Nyundo mu Karere ka Rubavu cyasezereye amagana y’abari bakirimo, bamwe bajya kurererwa mu miryango, abandi bajya kwicumbikira.
N’ubwo bamwe bari abasore n’inkumi bigaga muri kaminuza cyangwa basoza amashuri yisumbuye, bavuga ko bifataga nk’abana b’ibitambambuga ku buryo nta washoboraga kugira icyo akora ngo yigurire ikintu gito cyagurwa amafaranga 100.
Umwe muri bo washatse kwitwa Jacky ryonyine, afite imyaka 29 y’ubukure. Avuga ko akorera ikigo kimuhemba buri kwezi, ariko ngo ntiyari kumenya uburyo basaba akazi akiri mu kigo kirera impfubyi.
Ati “Nasohotse mu kigo cy’impfubyi ndangije kwiga muri kaminuza, ngisohoka numvaga ko ibintu byose ngomba kugira ubimpa guhera ku isabune, umuti w’amenyo n’ibindi, ariko ubu biratandukanye”.
Ati “Ngomba gukoresha umutwe wanjye, amaboko yanjye, buri kintu cyose nkeneye nkabasha kucyiha, ndi umubyeyi nishyurira umwana ishuri, ndetse no kwizigamira kwanjye hari aho ngejeje”.
Uwitwa Kubwimana Eric w’imyaka 27 na we uvuga ko yasohotse mu kigo kirera impfubyi yiga muri kaminuza ariko agihabwa ibintu byose, ndetse ngo abagiraneza bamuhaye amafaranga ibihumbi 400 arayatagaguza ntiyagira icyo amumarira.
Ati “Narangije kaminuza ntangira guhangayika, bituma nshaka akazi ku ngufu, ntabwo Abanyarwanda bose bazi ko ibigo by’impfubyi ari bibi ariko twe turabizi, nibaza impamvu tutatekerezaga ngo nitugeza igihe cyo gushaka bizagenda gute”!
Aba bavuye mu bigo birera impfubyi kuri ubu bamwe ni ababyeyi ndetse ni n’abakozi bashobora kwitunga no gufasha abandi kubaho.
Kubwimana na bagenzi be barenga 20 bamaze gushinga umuryango (association) witwa ‘’Rwanda Advanced Care Leavers’ ushinzwe kwigisha Abanyarwanda n’abana by’umwihariko ingaruka mbi zo kurerera abana mu bigo by’impfubyi.
Uyu muryango kandi uvuga ko uzajya ufasha bamwe mu bawugize kwikura mu bibazo by’ubukene n’imyumvire, ndetse no gukora ubuvugizi.
Inama y’Igihugu ishinzwe Abana (NCC) ivuga ko hari abana 3,300 bamaze kuvanwa mu bigo birera impfubyi, ndetse ko abana batabwa n’ababyeyi cyangwa abahinduka impfubyi ku mpamvu zitandukanye, bahita bashakirwa indi miryango y’abitwa ’Malayika Murinzi’ ibakira.
Umuryango witwa ‘Hope and Homes for Children’ wita ku burenganzira bw’abana hamwe no kubashakira uburyo barererwa mu muryango, uvuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma umwana atarererwa mu muryango.
Mutuyimana Celestin ukorera uwo muryango avuga ko uretse urwo rubyiruko kuri ubu rutagiteze amaboko kuko rwavuye mu bigo by’impfubyi, hari abana babarirwa mu bihumbi 50 ‘Hope and Homes for Children’ imaze gufashiriza mu miryango.