Abajura bateye urugo rwa Depite Frank Habineza, umuzamu we bamutera icyuma

Ahagana saa cyenda z’urukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 12 Nyakanga 2020, abajura bateye urugo rwa Depite Dr. Frank Habineza, ruri mu Kagari ka Kinyaga, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo Umujyi wa Kigali, bakomeretsa umukozi we ushinzwe umutekano bamuteye icyuma ku ijosi.

Urugo rwa Depite Frank Habineza rwatewe n

Urugo rwa Depite Frank Habineza rwatewe n’abajura (Ifoto internet)

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Kigali Today, Dr. Frank Habineza yavuze ko abo bajura binjiye mu rugo bakabanza guterura ibintu byari biri hanze babijugunya inyuma y’urugo, hanyuma bagashaka kwinjirana umuzamu mu nzu arindiramo umutekano.

Icyo gihe uwo muzamu ngo yahise abumva avuza induru ari na ko arwana na bo, abaturanyi bahita batabara ako kanya, ndetse n’abanyerondo na Polisi y’u Rwanda baza kubatabara, abo bajura bahita birukanka.

Ibyo byose birangiye ngo ni bwo umuzamu yaje kubona ko yakomerekejwe ku ijosi.

Dr. Habineza ati “Umuzamu yaje kubona ko arimo kuva amaraso ku ijosi, ntiyari yabimenye. Ubwo mu gitondo twahise tumujyana kwa muganga baramupfuka”.

Depite Habineza yavuze ko mu gitondo ari bwo abaturanyi babonye bimwe mu bintu byari byajugunywe inyuma y’urugo, babigarura mu rugo.

Yavuze ko muri rusange nta kintu abo bajura bibye, kuko bateshejwe batarinjira mu nzu.

Mu gitondo kandi ni na bwo byamenyekanye ko abo bajura bateye kwa Dr. Frank Habineza bavuye mu rundi rugo baturanye.

Ubu ni ubwa kabiri urugo rwa Dr. Frank Habineza ruterwa n’abajura, kuko ubwa mbere hari muri Kanama 2018, ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, abajura binjiye mu nzu batwara ibikoresho birimo televiziyo n’ibindi.

Avuga ko iki kirego cy’icyo gihe n’ubu kikiri mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Umwaka ushize wa 2019 na bwo mu rugo rwa Dr. Frank Habineza hibwe igare rya siporo.

Dr. Frank Habineza asaba ko inzego zibishinzwe zakaza umutekano muri aka gace atuyemo, kuko hakunze kugaragara ubujura bwa hato na hato.

Ati “Turasaba ko Leta yakaza umutekano muri ako gace, kuko biraba kandi biraduhungabanyije twese! Irondo rirahari turaryishyura, ariko ubujura bugakomeza bukaba. Bamwe dufite n’abasekirite mu ngo ariko abajura bakarenga bakaza”.

Yashimiye byimazeyo abaturanyi batabaye bwangu abo bajura bakabatesha, ndetse akanashimira inzego z’umutekano zirimo irondo ndetse na Polisi y’u Rwanda kuko na zo zabatabaye.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.