Abakina umukino wo gusiganwa ku magare 4 b’abanyarwanda batorokeye muri Amerika

Hamaze igihe havugwa inkuru z’abanyarwanda bajya hanze aho kugaruka bagatoroka rimwe na rimwe n’icyari kibajyanye ntibagikore , kuri ubu rero abakinnyi bakina umukino w’amagare bamaze kuba bane bose batorokeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Kuri ubu inkuru iri kuvugwa niya Mugisha Samuel ukinira Pro Touch yo muri Afurika y’Epfo mu gusiganwa ku magare watorokeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yitabiriye isiganwa.

Ikipe ye yatangaje ko uyu musore w’imyaka 24 yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 31 Kanama 2022. Yagombaga guhita ajya muri hotel yateguriwe n’ikipe ariko ntiyabikora.

Isiganwa yagombaga kwitabira ryabaye tariki 4 Nzeri 2022 ariko ikipe ye yaramutegereje amaso ahera mu kirere, ihitamo kumenyesha ubuyobozi bwa Amerika ko uyu musore yabuze.

Amakuru avuga ko yaburiwe irengero afite ibikoresho by’ikipe bifite agaciro k’ibihumbi 20 by’amadorali, asaga miliyoni 20 Frw. Mugisha yatangiye gukinira Pro Touch Racing Team mu Ugushyingo 2021. Yigeze gutwara Tour du Rwanda yabaye mu 2018.

Abaye yatorotse koko, yaba ari umukinnyi wa kane w’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda, utorokeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma ya Ndayisenga Valens, Hadi Janvier na Uwizeye Bonaventure.

Mugisha Samuel yatorokanye n’ibikoresho by’ikipe yakiniraga yo muri Afurika y’Epfo.
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.