Abakinnyi ba Bugesera bamenyeshejwe ko bagiye kujya bahembwa 1/3 cy’umushahara usanzwe

Ikipe ya Bugesera yafashe umwanzuro wo kugabanya umushahara w’abakinnyi n’abandi bakozi, bakazajya bahembwa 1/3 cyawo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo hamenyekanye amakuru ko ikipe ya Rayon Sports yahagaritse guhemba abakinnyi uhereye mu kwezi kwa Gatatu ndetse n’ukwa kane 2020, kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ikipe ya Bugesera yamaze kugabanya imishahara y

Ikipe ya Bugesera yamaze kugabanya imishahara y’abakinnyi

Kuri uyu mugoroba, ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera na bwo bwamaze gutangaza ko gutangaza bwo bwamaze gukora impinduka ku masezerano bari bafitanye n’abakinnyi babo, aho guhera ku mushahara w’ukwezi kwa Kane (Mata) 2020, buri mukozi w’iyi kipe azahembwa kimwe cya gatatu cy’umushara yari asanzwe ahabwa.

Muri iyi baruwa, ikipe ya Bugesera ivuga ko ari umwe mu myanzuro y’inama ya Komite Nyobozi ya Bugesera yateranye Tariki 17/04/2020 hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse n’ibiganiro bagiranye n’abakinnyi.

Abakozi b’ikipe ya Bugesera batangarijwe ko ibi byatewe no kuba kugeza ubu ibikubiye ku masezerano yashyizweho umukono n’impande zombi atari kubahirizwa kandi nta n’umwe wabigizemo uruhare, akazongera gukurikizwa uko yari asanzwe igihe ibikorwa by’imikino bizaba bisubukuriwe.

Ibaruwa yandikiwe abakozi b’ikipe ya Bugesera

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.