Kylian Mbappé n’abakinnyi bakinana mu ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa batanze ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ni ubutumwa bwatanzwe mu gihe kuva tariki ya 7 Mata 2020, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, igahitana abarenga miliyoni.
Ubwo butumwa bwatanzwe mu majwi n’amashusho areshya n’amasegonda 40. Butangirwa n’amagambo y’ikinyarwanda agira ati “Twibuke twiyubaka”, avugwa na Kylian Mbappé, akakirwa n’Umunyasenegal Idrissa Gana Gueye, n’abandi bakinnyi bagakomeza, bugasozwa n’ubundi n’amagambo agira ati “Twibuke twiyuba”.
Ubwo butumwa bwabo bugira buti “Twibuke Twiyubaka. Rwanda, abakinnyi ba Paris Saint-Germain bagufitiye ubutumwa. Twifatanyije nawe mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu myaka 26 ishize, wagaragaje ubumwe, kwihangana n’impinduka z’intangarugero Isi yose ishobora kukwigiraho. No muri ibi bihe bikomeye, turi kumwe nawe dukomeza gushyigikira intambwe u Rwanda rukomeje gutera. Si twe tuzarota dusura u Rwanda mu gihe cya vuba. Twibuke twiyubaka”.
U Rwanda rwagiranye amasezerano y’ubufatanye bw’imyaka itatu na paris Saint-Germain, kuva mu kwezi k’Ukuboza 2019.
Remember, Unite, Renew. Paris Saint-Germain is standing with Rwanda 🇷🇼 to remember the Genocide against the Tutsi. #Kwibuka26 #Rwanda pic.twitter.com/mx2juqxPp0
— Paris Saint-Germain (@PSG_inside) May 29, 2020