Abakinnyi ba Rayon Sports bandikiye Munyakazi Sadate batakamba, banagaragaza impungenge z’ahazaza

Mu izina ry’abakinnyi ba Rayon Sports, Kapiteni wayo Rugwiro Hervé yandikiye Perezida wa Rayon Sports amugaragariza ibibazo abakinnyi bafite

Kuri uyu wa Kabiri Rugwiro Hervé kapiteni wa Rayon Sports, yandikiye Munyakazi Sadate uyobora iyi kipe, amugezaho ibibazo abakinnyi ahagarariye bafite, ariko ananenga uburyo ibyo bibazo bagejeje ku buyobozi nta kintu na kimwe babikoraho.

Rugwiro yandikiye Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports

Rugwiro yandikiye Munyakazi Sadate uyobora Rayon Sports

Muri iyi baruwa aba bakinnyi bagaragaje ingingo zirindwi, aho mbere na mbere abakinnyi bagaragaje impungenge z’uko kuva amasezerano yabo yahagarikwa kubera COVID-19, batarongera kumenyeshwa niba bakiri abakozi b’ikipe, aho amezi atatu ateganywa n’amategeko yamaze kurangira.

Aba bakinnyi batangaza ko kugeza ubu ikipe igomba kubahemba imishahara yo kuva mu kwezi kwa gatatu kugera mu kwa munani dusoje, bakanishyuza andi mafaranga arimo ayo kugurwa (recrutements), uduhimbazamusyi n’ibindi bemererwa n’ikipe.

Rugwiro Hervé kandi yagaragaje ko abakinnyi babayeho nabi, anavuga ko hari abagiye barware bakabura ubufasha, ndetse anasaba ko hajyaho itsinda ryasura abakinnyi mu ngo zabo bakareba imibereho mibi avuga babayeho.

Aba bakinnyi kandi bananenze ubuyobozi bw’iyi kipe bavuga ko ibibazo babugejejeho nk’uko bari babyumvikanye mu mwiherero nta kintu bigeze babikoraho, ibyo bikaba birimo ko hari bamwe mu bakinnyi basohowe mu mazu bakodesha.

Ibaruwa irambuye aba bakinnyi bandikiye Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate




Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.