Abakinnyi n’abakozi ba APR FC babimburiye andi makipe gupimwa #COVID19 (AMAFOTO)

Ikipe ya APR FC ni yo yabimburiye andi makipe gupimisha abakinnyi n’abandi bakozi icyorezo cya Coronavirus, mbere y’uko imikino isubukurwa

Kuri uyu wa Mbere ni bwo Minsiteri ya Siporo yatangaje ko imikino yose ubu yemerewe gusubukurwa, ariko hagakurikizwa amabwiriza arimo no gupima abakinnyi bo mu mikino bakina bakoranaho, iyo ikaba irimo n’umupira w’amaguru.

Ikipe ya APR FC iri no kwitegura amarushanwa nyafurika aho izahagararirau Rwanda muri CAF Champions League, yamaze gupimisha abakinnyi bayo bose ndetse n’abakozi, mu gihe bitegura gutangira imyitozo mu minsi ya vuba.

Iki gikorwa cyo gupima aba bakinnyi kikaba cyabereye ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe (Rwanda Military Hospital) kuva saa tatu za mu gitondo, kikaba kitabiriwe n’ Abakinnyi 31, Abatoza bane n’abandi bakozi bose bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Amafoto y’uko byari byifashe









Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.