Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije atangaza ko bagiye kujya baha urubuga abakize Covid-19 kugira ngo batange ubuhamya ku bubi bwayo bityo bafashe abantu kuyirinda.
Yabitangaje ku cyumweru tariki 16 Kanama 2020, ubwo yari mu kiganiro kuri RBA, bigahura n’uko inzego nyinshi z’ubuyobozi zimaze iminsi zivuga ko abantu badohotse ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, ari byo bishobora kuba ari intandaro y’imibare y’abandura icyo cyorezo irimo kuzamuka cyane muri iyi minsi ya vuba.
Minisitiri Ngamije avuga ko uwanduye Covid-19 uretse ko imuzahaza umubiri nubwo avurwa agakira, inamuhombya byinshi kuko amara iminsi adakora.
Agira ati “Urugero nk’umucuruzi wanduye icyo cyorezo, azavuga wenda ukuntu yakuwe muri Mateus agafunga akamara hafi ukwezi adakora, nta faranga yinjiza kubera yakiriye wenda inoti ya 5,000 iriho ubwandu bwa Covid-19. Ni byiza ko tuvura abantu uko dushoboye ntibapfe, ariko iyo uwakize aguhaye ubuhamya ni bwo wumva ko iyo ndwara ikaze”.
Ati “Uwakize akubwira uko yamenetse umutwe, uko yacitse intege, akorora cyane, uko yagize umuriro, ubwo buhamya ni ingenzi, ahari hari abantu batabizi! Turaza guha urubuga abashaka gutanga ubwo buhamya bavuge ukuntu bivunanye, aho uwihutaga ashaka amafaranga byaje kumuviramo igihombo cyo kumara ukwezi kose adakora”.
Yakomeje yibutsa abantu ko batagomba kuba icyuho cy’iyo ndwara, ahubwo bagahwiturana kugira ngo barusheho kuyikumira.
Ati “Nta muntu ugomba kuba icyuho cy’indwara, kuba icyuho ni ukureka mugenzi wawe udakurikiza amabwiriza yo kwirinda ngo mukomeze gushyikirana aho kumuhwitura. Mubwire yambare agapfukamunwa neza, muhane intera unamwibutse gukaraba intoki, gufatanya mu kwirinda ni ko kurwanya kuba icyuho cy’indwara”.
Ibyo biravugwa mu gihe mu minsi ibiri ishize ikurikirana (ku wa gatanu no ku wa gatandatu), mu Mujyi wa Kigali habonetse abantu 139 banduye Covid-19, bikavugwa ko abantu badohotse ari yo mpamvu ngo hashobora gufatwa ibyemezo bikaze niba imibare ikomeje kwiyongera nk’uko Minisitiri Ngamije abivuga.
Ati “Abantu bakwiye kumenya ko niba imibare ikomeje kwiyongera, hari ibyemezo bikaze bizafatwa nk’uko amabwiriza abidutegeka kugira ngo duhagarike ikwirakwira ry’icyorezo. Muri Rusizi ni ko byagenze no muri tumwe mu tugari twa hano muri Kigali twasubiye muri Guma mu rugo, uko abantu bitwara ni bo batubwira icyo tuza gukora, ibyemezo tubifata duhereye ku makuru twabonye”.
Abo bantu baheruka kwandura ari benshi mu Mujyi wa Kigali bagaragaye mu masoko, irya Nyarugenge n’aho bita kwa Mutangana muri Nyabugogo, Minisiteri y’Ubuzima ikavuga ko bagiye gupima Covid-19 n’abakorera mu yandi masoko yo muri Kigali, hagafatwa n’ingamba zatuma ubucucike mu masoko bugabanuka.
Nyuma yo kugaragaramo abanduye benshi, ayo masoko abiri yo mu Karere ka Nyarugenge yahise afungwa guhera kuri uyu wa Mbere.