Abafite inganda zahawe uburenganzira bwo gukora udupfukamunwa baravuga ko bari mu gihombo baterwa no kuba barakoze twinshi tukaba twaraheze mu bubiko kubera kubura isoko.
Tariki 18 Mata 2020, ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel Ngamije yari kuri Televiziyo y’u Rwanda yasobanuye ingamba nshya z’ubwirinzi bwa COVID-19 zasabaga buri muturarwanda kwambara agapfukamunwa.
Yagize ati “Ingamba nshya turi gushishikariza Abanyarwanda muri iyi minsi ni uko twese twashaka udupfukamunwa. Hari inganda zemerewe kudukora tukazaba tuboneka ku isoko ku giciro giciriritse, igihe usohotse ugomba kugenda ukambaye, bimaze kugaragara no ku isi hose ko gafasha kurinda ubwandu.”
Nyuma y’iminsi mike inganda zari zabiherewe uburenganzira zatangiye kudukora tunakwirakwizwa mu gihugu hose. Gusa hashize ibyumweru bigera kuri bibiri abadukora barabihagaritse, kuko mu bubiko harimo udusaga miliyoni eshatu twabuze abaguzi kugeza ubu. Ni igihombo babarira mu mafaranga y’u Rwanda asaga miliyari.
Swaib Munyawera uhagarariye abashoye imari mu gukora udupfukamunwa (Mask Investment) yagize ati “Hari ibyo twasabwaga kugira ngo tubashe gukora udupfukamunwa, ibyo byasabye ishoramari umuntu atari asanzwe afite mu ruganda ku buryo hari igihombo cya miliyari imwe na 200 kuko ufashe miliyoni eshatu z’udupfukamunwa ukazikuba n’amafaranga 400 tugurisha (agapfukamunwa kamwe), usanga bihagaze miliyari imwe na miliyoni 200 z’abashoramari bashoboye gutabara igihe byari ngombwa.”
Igihombo cy’abo bashoramari ngo giterwa ahanini n’uko udupfukamunwa bakora hari abandi badukora batabyemerewe, ndetse hakaba n’udupfukamunwa twaguzwe mbere abantu bagitangira kutugura no kugeza ubu bakaba bakitwambaye.
Ku kibazo cy’abaturage bambara agapfukamunwa igihe kirekire kurenza icyo kagenewe, hari abavuga ko babiterwa n’ubukene ku buryo uwabashije kukagura atita ku minsi yagenwe kagomba gukoreshwa, nk’uko Nyirinkwaya Callixte abivuga.
Ati “Ufite umuryango w’abantu batanu, ubwo bigusaba 2500 buri cyumweru kandi numva ngo (agapfukamunwa) kambarwa iminsi itanu gusa. Ayo mafaranga wayakura he?”
Hari n’abavuga ko uretse no kukambara igihe kirekire hari n’abatabasha kukigondera ku buryo bapfundikanya udutambaro bagakora akantu ko kwikinga ku munwa ngo badahanwa kubera ko batambaye agapfukamunwa.
Sam Kamugisha ushinzwe inganda muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda aherutse kubwira Televiziyo y’Igihugu ko hari ingamba zafashwe zirimo kugeza utwo dupfukamunwa ku baturage ku rwego rw’imirenge, gusaba inganda kugabanya ingano y’udupfukamunwa zikora, ndetse no gutekereza kutugeza ku masoko yo hanze y’u Rwanda.
Hari abaturage babwiye Kigali Today ko mu gihe bitashoboka ko udupfukamunwa Leta itubaha ku buntu, nibura igiciro cyatwo cyagabanuka cyane ku buryo bakagura amafaranga 50, kahenda ntikarenze 100.
Ni ibintu ariko bisa nk’ibigoranye kuko abari bemerewe kudukora bagaragaza ko badushoyeho imari nyinshi, kubera amabwiriza bari bashyiriweho n’ikigo cya Rwanda FDA mbere y’uko bemererwa kudukora. Muri ayo mabwiriza harimo kugura imashini, imyambaro n’inkweto abakozi bambara bari ku kazi, ndetse n’imiti (hand sanitizers) yica udukoko bakoreshaga bari mu kazi.