Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda, Prof. Shyaka Anastase, yatangaje ko abakorera mu Mujyi wa Kigali ariko batahatuye batemerewe kuza kuhakorera kuko amabwiriza mashya agamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 abuza ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara.
Minisitiri Shyaka yabitangaje mu kiganiro yagiranye na RBA cyari kigamije gusobanura ibikubiye mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kane tariki 30 Mata 2020, avuga ko Abanyarwanda bagomba kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.
Minisitiri Shyaka avuga ko ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara zitemewe, kandi ko abantu bagomba kubahiriza amabwiriza uko ari, kuko izi ngamba zashyiriweho gukumira iki cyorezo, ati « turangayeho gato cyakwiyongera. »
Yabikomojeho ubwo yabazwaga ku kibazo cy’abaturage batuye mu nkengero z’Umujyi wa Kigali ariko bakorera muri uwo mujyi bibaza niba bazajya bemererwa kujya kuwukoreramo.
Zimwe mu ngero zatanzwe ni abatuye i Nyamata n’abandi nko ku Ruyenzi muri Kamonyi bambuka Nyabarongo, kimwe n’abatuye i Nyagasambu bakorera Kigali bagataha mu Ntara, abatangariza ko bakwitonda.
Ku birebana n’imiryango itari iya Leta ifite ibiro i Kigali ariko ikorera mu Ntara, Minisitiri Shyaka yasobanuye ko iyo miryango ifite abakozi bayihagarariye mu Ntara n’Uturere bazakomeza gukoresha ikoranabuhanga aho bishoboka.
Mu Rwanda hamaze iminsi hagaragara ubwiyongere bw’abarwayi bashya ba COVID-19, Minisiteri y’Ubuzima ikavuga ko ubwiyongere bugaragagara cyane cyane mu bashoferi b’imodoka zitwara imizigo n’abakorana na bo. Minisitiri Shyaka yavuze ko nubwo ingendo zakomorewe mu ntara hari uturere twihariye nk’ahagaragara umwihariko mu kurwara iki cyorezo kimwe n’ahafite ibigo bicumbikira abavuye hanze nka Rusumo hagomba gukazwa ingamba.
Yagize ati ; « Nubwo ingendo mu Ntara zemewe ahari umwihariko abantu bafite uko bagenda, aho dukeneye kwirinda tugomba kubikora, kandi tuzakoresha ingamba zose kugira ngo turwanye uko ubwandu bwakwiyongera cyane cyane ahantu hari umwihariko mu mijyi n’uturere nka Kirehe, Kagitumba, Musanze, Rubavu, Rusizi na Huye, niba bisaba ko na hoteli na bisi biba biretse gukora tuzabikora. »