Abakoresha barasabwa kudatererana abakozi babo muri ibi bihe bya COVID-19

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney arasaba abakoresha bo mu bigo byigenga kudatererana abakozi babo muri ibi bihe bikomeye bya COVID-19, aho abasaba kumenya umunsi ku wundi uko ubuzima bwabo buhagaze muri iyi minsi buri wese asabwa kuguma mu rugo.

Guverineri Gatabazi asaba abakoresha bo mu Ntara y

Guverineri Gatabazi asaba abakoresha bo mu Ntara y’Amajyaruguru kudatererana abakozi babo muri ibi bihe

Uwo muyobozi yabitangarije Kigali Tioday nyuma y’uko bamwe mu bakozi bagiye baza gukorera mu Rwanda baturutse mu mahanga batabashije kubona uburyo bwo gusubira iwabo, bigaragaye ko batari mu buzima buboroheye muri iki gihe batari ku kazi.

Bamwe mubaganiriye na Kigali Today, bagaragaza impungenge z’uburyo bazabona ikibatunga mu gihe COVID-19 yaba idahagaze.

Umwe mu bakora akazi k’uburezi muri rimwe mu mashuri yigenga mu Karere ka Musanze, yagize ati “Umuyobozi w’ikigo yampembye amafaranga y’ukwezi kwa gatatu, ambwira ko azongera kumpemba ari uko abanyeshuri bagarutse, ari nabwo ngo nzagaruka mu kazi.

Impungenge mfite ni uko udufaranga nahembwe twambanye duke, nkaba ntangiye guhura n’inzara nyuma y’uko ibyo nahashye bishize. Ndibaza ubuzima nzabamo mu minsi iri imbere bukanyobera mu gihe iki cyorezo cyaba kidahagaze”.

Mugenzi we ukora muri Hoteli, ati “Sinabashije kubona uko ntaha kuko iwacu ni kure cyane. Akazi karahagaze ubu kubona icyo ndya ntibyoroshye, ubuzima ni bubi inzara imereye nabi uwamfasha akambonera icyo kurya gusa”.

Umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yigenga akorera i Musanze, yatangarije Kigali Today ko afite abarimu bane baturuka mu mahanga batabashije gutaha, avuga ko nyuma yo kubahembera ukwezi kwa Werurwe 2020, adasiba kubahamagara ngo amenye niba hari ibibazo bafite.

Avuga ko azakomeza gukurikirana imibereho yabo abafasha, kugeza ubwo bazagarukira mu kazi.

Icyo kibazo cy’abanyamahanga bari mu Rwanda nyuma yo guhagarikwa mu kazi kubera ibihe bya Coronavirus, Guverineri Gatabazi, yavuze ko nta bufasha Leta yigeze ibateganyiriza, asaba ko buri mukoresha wese yakurikirana ubuzima bw’umukozi we kugeza igihe ibibazo cya Coronavirus bizaba bikemutse bagasubira mu kazi.

Ati “Abafite amahoteli n’ibindi bigo, twari twababwiye ko bahemba abakozi babo, bakurikirana n’uburyo babayeho mu gihe hategerejwe ko akazi gatangira”.

Arongera ati “Nta ngengo y’imari Leta yateguye yo gufasha abafite ibyo bibazo, iyo ni gahunda yihariye. Gusa mu gihe havutse ibibazo bikomeye bashobora kwegera ba Meya mu karere, ni bo bazi ibibazo by’abaturage babo hanyuma bigashakirwa umuti binyuze mu nkunga ziri gutangwa n’abafatanyabikorwa, barimo abikorera n’abanyamadini”.

Abenshi muri abo banyamahanga bafite ibyo bibazo mu Ntara y’Amajyaruguru, ni abakora mu burezi no mu mahoteli anyuranye akorera mu Mujyi wa Musanze

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.