Abakoresha barasabwa kugirana ibiganiro n’abakozi basubikiwe amasezerano y’umurimo

Umugenzuzi mukuru w’umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkundimana Obess aragira inama abakoresha kugirana ibiganiro n’abakozi babo basubikiwe amasezerano y’akazi kuko nta nyungu bose bafite mu kuyasesa burundu.


Abitangaje mugihe tariki ya 01 Nyakanga 2020, ari bwo iminsi iteganywa n’amategeko ku mukozi wasubikiwe amasezerano izaba irangiye kugira ngo hakurikizwe ibiteganywa n’amategeko mu gihe amasezerano adasubukuwe.

Umwarimu tutatangaje amazina ku mpamvu z’umutekano w’akazi, avuga ko itariki ya mbere Mata 2020 ari bwo amasezerano ye y’akazi yasubitswe.

Icyakora na byo ngo yabyumvise muri bagenzi be kuko atigeze abona ibaruwa ibimumenyesha. Avuga ko igihamya cy’uko yasubitswe ari uko atongeye kubona umushahara.

Avuga ko atarafata umwanzuro w’icyo azakora mugihe igihe giteganywa n’itegeko cyo kuyasesa cyangwa kuyasubukura kuko ataravuganaho n’umukoresha we. Kuri we avuga ko ubundi umukoresha yakabaye abavugisha bakagira icyizere ko bakiri kumwe.

Ati “Niba hari n’ikibazo cy’ubukene numva bakomeza kutuvugisha kuko njya numva ngo imvugo nziza iherekeza niba ari umusazi n’ubwo tutaribo. Nyuma yo gusubika amasezerano buriya umubano ntuba urangiye wagombye gukomeza tugakomeza kuvugana, bakazampamagara nanjye numva mbafite ku mutima”.

Mugenzi we wigisha ku ishuri Regina Pacis ry’i Musanze avuga ko ategereje icyo umukoresha azababwira nyuma ya tariki ya mbere Nyakanga, icyakora we agashima ko yagobokeshejwe ibiribwa n’ubwo atabonye umushahara.

Agira ati “Sindamenya icyo tuzakora kuko ntacyo baratubwira, gusa baduhaye ibiribwa tubasha kubaho. Dutegereje itariki turebe ko baduha imperekeza cyangwa baduhemba”.

Umuyobozi w’ishuri Hill Side Matimba mu Karere ka Nyagatare Timuzigu Tom, avuga ko nubwo batavugana n’abakozi babo ariko babafite ku mutima. Ngo barimo gukora ibishoboka kugira ngo nyuma y’amezi atatu y’isubikwa ry’amasezerano bazafashe abakozi babone ko bakiri kumwe.

Agira ati “Natwe ntitwicaye turimo gushaka inguzanyo mu kigega Iramiro kugira ngo nibura nyuma y’amezi atatu dushake uko twatangira guhemba abakozi bacu kuko ntahandi bakura ni ku ishuri bigishaho, tugomba kubafasha”.

Umugenzuzi mukuru w’umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Nkundimana Obess avuga ko nta nyungu umukozi afite mu gusezererwa ndetse ngo n’umukoresha ntayo abifitemo. Asaba abakoresha gushyira imbere ibiganiro mu bakozi babo bakabaha na gihamya ko bakiri abakozi babo.

Ati “Nta nyungu umukozi afite gusezererwa nta n’inyungu umukoresha afite gusezerera umukozi. Nibaganire itegeko riteganya iminsi 90, byagaragara ko nta kazi gahari umukozi agahabwa ibiteganywa n’itegeko ariko nanone uyu munsi umukozi ntakeneye guhabwa imperekeza kuko arabizi ko amashuri azafungura mu kwa cyenda”.

Akomeza agira ati “Baganira ntibasese amasezerano itegeko riteza imbere umwuka w’ibiganiro kuko ni amasezerano, ni ubwumvikane hagati y’umukozi n’umukoresha. Umukoresha yaha umukozi gihamya ko azamusubiza mu kazi”.

Nubwo hagomba kubaho ibiganiro hagati y’umukozi n’umukoresha ariko nanone, ngo umukozi afite uburenganzira busaba gusesa amasezerano mu gihe atanyuzwe n’ibiganiro agahabwa ibiteganywa n’amategeko. Icyakora ngo abakozi ntibakwiye kureba ibikubiye mu itegeko gusa kuko ibibazo byatumye amasezerano adakomeza kubahirizwa byaje bitunguranye bitaturutse ku mukoresha

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.