Abatwara ibinyabiziga n’abagenzi bo mu Karere ka Musanze, bavuga ko babangamiwe no kuba umuhanda uturuka mu mujyi rwagati wa Musanze ugana Rubavu, nta hantu hemewe imodoka zishobora guparika, mu gihe hari umugenzi ukeneye kujyamo cyangwa kuvamo uretse muri gare gusa.
Uwitwa Gatsinzi Augustave, atuye mu Karere ka Musanze. Yagize ati “Uyu mujyi ugenda waguka, ni na ko abantu baturuka mu bice biwugize bakenera gukora ingendo, biratubabaza kubona mu mujyi muzima nk’uyu nta hantu hemewe ushobora guhagarara ngo utege imodoka cyangwa uyivemo, kereka muri gare gusa.
Ni ibintu bituvuna kandi bidutwara amafaranga y’umurengera, kuko hari abatuye muri karitsiye za kure ya gare, bisaba gutega za moto bagiye gushaka imodoka muri gare cyangwa igihe zibagejejemo bakeneye gutaha”.
Ubwo umuhanda Musanze-Rubavu wakorwaga, hagiye hashyirwa ahabugenewe imodoka zishobora guhagarara zikuramo abagenzi cyangwa zibashyiramo (arrêté), ariko nta wemerewe kuhaparika ngo hagire umugenzi winjira mu kinyabiziga cyangwa agisohokemo kuko bibujijwe.
Umwe mu batwara ibinyabiziga yagize ati “Uyu muhanda ukorwa wagiye ushyirwaho ahantu ikinyabiziga gishobora guhagarara mu gihe umugenzi akeneye kuvamo cyangwa kukijyamo, ariko nta wemerewe kuhahagarara, hahindutse nk’imitego kuko umushoferi wese wibeshye akabikora atabizi, Polisi imwandikira ibihumbi 25 y’u Rwanda yo guparika ahatemewe”.
Abashoferi bavuga ko muri arrêté zose zateganyijwe mu mujyi wa Musanze, bemerewe guhagarara gusa ahitwa ku magare na bwo mu gihe hari umugenzi ukeneye kuva mu kinyabiziga kiba giturutse mu muhanda Rubavu-Musanze, ariko nanone ntibyemewe ko hagira uhategera imodoka.
Ngo hari abahitamo guparika biyibye ari na ko bacunganwa na Polisi, kugira ngo badahanwa. Aba bashoferi bahamya ko n’aho bemerewe guhagarara, nta byapa bibigaragaza bihari. Bakifuza ko na byo bihashyirwa kugira ngo bikure abashoferi n’abagenzi mu rujijo.
Ati “Kuva muri uyu mujyi urinda ugera mu Murenge wa Gataraga nta hantu ibinyabiziga bitwara abagenzi byemerewe guhagarara, turahengekereza na bwo mu buryo bwo kwiyiba.
Mu murenge wa Busogo ni ho hari arrêté ebyiri na zo zitariho ibyapa bigaragaza ko hemerewe guparika. Bityo tukifuza ko hakwiye kongerwa ahantu imodoka zishobora guparika hakanashyirwa ibyapa byunganira abantu kubahiriza imikoreshereze n’amabwiriza y’umuhanda”.
Umuyobozi mukuru ushinzwe serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA), Anthony Kulamba, avuga ko uru rwego rugiye gukorana n’abafatanyabikorwa barwo, kugira ngo basuzume iby’iki kibazo nibishoboka hazanakorwe ubuvugizi.
Yagize ati “Ikibazo cy’uwo muhanda ntabwo twari tukizi, tugiye kuvugana n’inzego dufatanya, tugisuzume, turebe koko niba ibyifuzo by’abagenzi n’abatwara ibinyabiziga bifite ishingiro, noneho tuzakore ubuvugizi ibyo bibazo bafite bikemuke”.