Bamwe mu bakoreye inganda zari zifite isoko ryo gukora udupfukamunwa twinshi ubwo hashyirwagaho ibwiriza ryo kutwambara ku bantu bose hirindwa Covid-19, barataka ubukene kubera ko izo nganda zabahagaritse batishyuwe.
Abo bakozi bakoraga mu buryo bwa nyakabyizi, bavuga ko babonye abakoresha babo babahagarika nta nteguza, bakababwira ko bazabahamagara bakajya gufata amafaranga bakoreye ariko ngo amaso yaheze mu kirere.
Umwe mu bafite icyo kibazo, Munyengango Jean de Dieu, avuga ko bakoze akazi gakomeye ariko amasezerano ntiyubahirizwa kuko bahagaritswe batishyuwe.
Ati “Twatangiye ku ya 20 Mata 2020, dukora nka nyakabyizi, twahembwe ibyumweru bibiri gusa mu gihe twagombaga guhembwa buri cyumweru. Hagati muri Kamena ni bwo baduhagaritse, badusezerera bataduhembye asigaye, bakatubwira ko na bo batarishyurwa. Nkanjye bandimo arenga ibihumbi 110, ni amafaranga menshi kuri jye”.
Ati “Nabajije umuyobozi arambwira ngo twihangane bagiye kutwishyura, buri gihe ni cyo gisubizo. Byatugizeho ingaruka rero kuko nk’ubu no kubona itike umuntu ngo ajye gushakira ahandi biragoye, kwishyura inzu ni ikibazo, ubukene ni bwose. Batwishyure bareke kuturerega”.
Uwitwa Mukamana na we ati “Twarakoze ibyo twasabwaga ariko tubona baduhagaritse mu buryo butunguranye bataduhembye. Kuva icyo gihe turishyuza bakatubwira ko bari hafi kuduhemba ariko twarahebye, mbese twabuze n’aho turega turatuza. Jyewe bari bansigayemo ibihumbi 60”.
Akomeza avuga ko ibyo byamugizeho ingaruka nyinshi kubera ko nta kindi yabashaga gukora muri icyo gihe cyamuha agafaranga.
Ati “Nkajye nananiwe kwishyura inzu none bayinsohoyemo, icyifuzo ni uko ababishinzwe badukorera ubuvugizi tukishyurwa kuko uruganda rwakomeje gukora. Twebwe ba nyakabyizi tuba duhembwa duke, batwishyure hanyuma bo basigare biyishyuriza, kuko n’inzara itatworoheye”.
Uwari umuyobozi w’inganda nto zari zihurije hamwe (AMG) kugira ngo zikore isoko rinini ry’udupfukamunwa ryari rihari, Diane Mukasahaha, yemera ko hari abakozi batahembwe ariko ngo bigaterwa ahanini n’uko na bo batagurishije.
Ati “Twasabwe gukora udupfukamunwa twinshi ku buryo twishyize hamwe tugakoresha imashini 300 n’abakozi benshi, kuko twagombaga kuba dukoze nibura udupfukamunwa miliyoni ebyiri mu byumweru bibiri. Twaradukoze rero ariko guma mu rugo irangiye tubura isoko ku buryo mu bubiko dufitemo utwa miliyoni 500”.
Ati “Hari inganda zimwe zabashije kwishyura abakozi zikoresheje amafaranga zari zisanganywe, ariko hari izindi byananiye kuko nta mafaranga zisigaranye. Icyo dusaba ni uko Leta yashyiraho uburyo bwo gucuruza udupfukamunwa, hakajya ku isoko utwujuje ibisabwa kuko hacuruzwa utubonetse twose. Byatuma tugurisha, abatarishyuwe bakishyurwa”.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), Robert Bafakulela, na we yemera ko abakoze udupfukamunwa batagurishije uko byari biteganyijwe.
Ati “Ni byo koko ntibagurishije uko byari biteganyijwe, cyane ko no mu bubiko udupfukamunwa turimo. Turimo kuganira na ba nyir’inganda zadukoze ngo turebe uko twakomeza kubashakira isoko. Ntibyoroshye kuko abantu bagenda badohoka mu kutwambara, ariko inzego z’ibanze zibishyizemo ingufu kandi abantu bakambara utwujuje ibisabwa, isoko ryaboneka bakagurisha”.
Ikibazo cy’udupfukamunwa twaburiwe isoko kimaze iminsi kivugwa, bigaterwa ahanini n’uko abaturage bagura utwa make tudakorwa n’inganda zemewe, ndetse ugasanga no kuduhinduranya hajugunywa udushaje bidakorwa uko amabwiriza abivuga.