Abakozi ba Leta bagiye gushyirwa mu myanya hashingiwe ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo yemejwe

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) ivuga ko guhera tariki 01 Ukwakira 2020, abakozi ba Leta bose bazatangira gushyirwa mu myanya hashingiwe ku mbonerahamwe nshya y’imirimo.

Guhera mu Kwakira 2020, inzego zikorera mu nyubako imwe zizaba zifite umukozi umwe ushinzwe kwakira abazigana

Guhera mu Kwakira 2020, inzego zikorera mu nyubako imwe zizaba zifite umukozi umwe ushinzwe kwakira abazigana

Icyakora umukozi uzakomezanya n’umwanya utarahindutse mu mbonerahamwe nshya y’imirimo, na we agomba kuba yaresheje imihigo mu myaka ibiri ishize ku manota atari munsi ya 70%.

Umuyobozi Mukuru muri MIFOTRA ushinzwe abakozi ba Leta, Comfort Mbabazi yatangarije Kigali today ko guhuzwa kw’ibigo bimwe na bimwe cyangwa ibyahuje zimwe muri serivisi zabyo, ndetse n’imyanya itakigezweho ku isoko ry’umurimo, biri mu bizatuma hari abakozi basezererwa.

Mbabazi yagize ati “hahujwe ibigo bitandatu kugeza ubu, ibigo bikorera mu nzu imwe hari serivise zimwe na zimwe bisangira, ku buryo umuntu uje aho MIFOTRA ikorera harimo MINALOC n’urundi rwego, abashinzwe kwakira abagana izo nzego ntabwo bakwiriye kuba batatu”.

“Usanga hamwe na hamwe umwanya wo kwakira amafaranga utakigezweho(ni ko umuntu yabyita), twageze mu gihe cyo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga ryaba ari ’visa card’ cyangwa ’Mobile Money”.

Mbabazi avuga ko hari imyanya izasigara itarimo abakozi nyuma yo kubashyira mu myanya, izashyirwa ku isoko yuzuzwe binyuze mu ipiganwa.

Ati “hariho abatakaje akazi nibaza ko ari bake, kandi baratekererezwa gahunda yo guherekeza umukozi wa Leta kugira undi mwuga yamenya umuhesha amahirwe ku isoko ry’umurimo”.

“Uyu munsi ntabwo nakubwira ngo ’umubare w’abazatakaza akazi urangana gutya’, ikizabisobanura ni imyanya y’imirimo ihari n’abujuje ibisabwa”.

“Hari inzego nshya babitimes.com, hari imyanya yari iri mu bigo bitandukanye batabashije gushyiramo abakozi” kuko kuva muri Nyakanga umwaka ushize wa 2019 kugeza ubu, inzego za Leta zifite imyanya zitashyizemo abakozi.

Kuri ubu abakozi b’inzego za Leta mu Rwanda bose barangana n’ibihumbi ijana na cumi n’icyenda, n’abantu ijana na mirongo itandatu na barindwi(119,167).

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.