Abakozi b’Uturere batuye mu zindi Ntara badakoreramo bemerewe kujya ku kazi

Inama y’Abaminisitiri yabaye kuwa 30 Mata 2020 yatangaje ko ingendo imbere mu Ntara zemewe ariko ko ingendo ziva mu Ntara imwe zijya mu yindi Ntara zitemewe.

Izi modoka zari zemerewe kuvana abantu i Bugesera mu Burasirazuba zikabageza i Kigali



Izi modoka zari zemerewe kuvana abantu i Bugesera mu Burasirazuba zikabageza i Kigali

Ni umwanzuro benshi bari bategereje kugira ngo bamenye uko babyifatamo mu gusubira mu mirimo nyuma y’igihe kigera ku minsi ibarirwa muri 40 abantu bari bamaze bibera mu ngo.

Mu minsi ishize byari byatangajwe ko ingendo hagati y’Intara n’indi zitemewe, ndetse ko n’abatuye mu nkengero za Kigali urugero nko ku Ruyenzi bakorera i Kigali batemerewe kwambuka ngo bave mu Ntara baze mu Mujyi wa Kigali. Ni mu gihe nyamara icyorezo cya COVID-19 cyaje hari abakozi batuye mu Ntara zitanduye n’izo bakoreramo basabwa gusubira ku mirimo.

Nubwo Inama y’Abaminisitiri yasabye ko abakozi ba Leta n’abikorera basubira ku mirimo benshi mu bakozi bibajije uko bazava mu Ntara barimo bajya mu Ntara bakoreramo mu gihe basabwa kujya ku kazi.

Uturere tumwe twandikiye abakozi tubasaba kugaruka aho bakorera bagasubira mu mirimo.

Kigali Today yavuganye n’ubuyobozi bw’uturere tumwe na tumwe, tugira icyo dutangaza kugira ngo abakozi batuye mu zindi Ntara bashobore kugaruka mu mirimo.

Kayitesi Alice umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi avuga ko abakozi basanzwe batuye mu Mujyi wa Kigali bakorewe ibyangombwa bituma bagaruka ku kazi.

Agira ati ; «Twe ni amahirwe ko abakozi benshi batuye muri Kamonyi na Muhanga, abandi bari batuye Kigali abo twagiye dukeneye byihutirwa twabashakiye ibyangombwa bagaruka ku kazi, ubu ntacyuho cy’abakozi dufite. »

Mu Karere ka Bugesera, Umuyobozi w’Akarere Mutabazi Richard, avuga ko nta kibazo cy’abakozi Akarere kagize kubera ko ingendo zaguwe kuva mu mujyi wa Kigali kugera i Nyamata.

Yagize ati «Abakozi bageze ku kazi ndetse hari n’abagomba gukorera mu ngo kugira ngo twubahirize amabwiriza y’intera hagati y’umuntu n’undi. Ikindi twakoranye n’izindi nzego ubu ingendo ziremewe kuva mu mujyi wa Kigali kugera i Nyamata, abakozi bakorera i Ntarama batuye i Kigali baraza ku kazi nta kibazo nk’uko abatuye i Nyamata bajya gukorera i Kigali nta kibazo. »

Mu Karere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette umuyobozi wako avuga ko hari abakozi batashoboye kugera ku kazi kubera ingendo, ariko avuga ko bafite icyizere ko umunsi w’ejo bazakageraho kuko barimo gukorana n’izindi nzego.

Yagize ati ; « Abakozi bacu benshi batuye mu Karere ka Musanze, ariko twashatse uburyo bazajya baza ku kazi, aho hari imodoka ebyiri zibatwara, twanditse umwirondoro w’umukozi n’ibiranga imodoka zibatwara kugira ngo Polisi izajye iborohereza kujya ku kazi. »

Mu Karere ka Rulindo ubuyobozi buvuga ko hari abakozi bari batuye mu Mujyi wa Kigali bataje mu kazi ariko ngo abari bakenewe cyane baraje.

Kayiranga Emmanuel yatangarije Kigali Today ko abakozi bose basanzwe bakorera mu ngo n’abataje ku biro barimo gutanga umusaruro.

Yagize ati ; « Dusanzwe n’ubundi dukorana, cyakora hari abafite uburyo bagenda nk’imodoka zabo, ariko abo tuzajya dukenera bakorera mu ngo tuzajya tubahamagara tubashakire ibyangombwa baze. »

Mu Karere ka Rutsiro, umuyobozi wako Ayinkamiye Emerance atangaza ko bahamagaye abakozi bose kugira ngo bategukore uko akazi kazajya gakorwa kandi ngo abakozi bose babonetse.

Yagize ati ; « Abakozi benshi b’akarere kacu batuye mu tundi turere, guhamagara umwe umwe ntibyari koroha, byabaye ngombwa ko tubandikira tubasaba kugaruka ku kazi, dupanga abazajya bakorera mu biro, abakorera hanze n’abakozi bagomba gukorera mu ngo. »

Uyu muyobozi avuga ko abakozi bavuye mu zindi Ntara babapimye kugira ngo barebe niba batanduye COVID-19 ubundi basaba abakozi kwishyira mu kato kugira ngo haramutse hari urwaye atanduza abandi.

Nubwo abakozi b’uturere bari batuye mu zindi Ntara bashoboye kubona uko basubira mu kazi, hari abakozi b’ibigo byigenga na bo bifuzaga koroherezwa gusubira ku mirimo aho bakorera.

Amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 agisohoka yavugaga ko nta ngendo zemewe hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara. Icyakora uduce tumwe twa Rwamagana na Bugesera mu Burasirazuba, ndetse na Kamonyi mu Majyepfo twashyizwe muri Kigali mu bijyanye n’ingendo.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.